Perezida w’u Bushinwa yavuze ko nta gihugu gikwiye kwibwira ko ari cya ‘Boss w’Isi’

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping kuri uyu wa 21 Nzeri 2020 yatangaje ko nta gihugu na kimwe gikwiriye kwiremereza ngo cyibwire ko ari cya ‘Boss w’Isi’.

Uyu Mukuru w’Igihugu kiri mu bya mbere bikomeye mu bukungu yabitangaje mu butumwa yatanze mu gihe Umuryango w’Abibumbye wizihizaga imyaka 75 umaze ubayeho.

Xi Jinping yibanze ku mikorere y’uyu muryango ndetse n’ubusumbane bugaragara mu bihugu binyamuryango bitewe ahanini n’urwego biriho mu iterambere. Ubwo ngo bugomba kuvaho, buri gihugu kikitwara ndetse kigafatwa nk’ikindi.

Yavuze ko UN igomba kubaho itabera, itagize uruhande ibogamiramo, nta gihugu na kimwe gifite uburenganzira bwo kwikubira Isi n’ibyayo, nta gihugu gikwiriye kugenzura no kugena ahazaza h’ikindi ndetse nta gikwiye kwikubira amahirwe yose mu kwikungahaza.

Ati: “Nta na kimwe gikwiriye kwemererwa gukora icyo gishatse, cyangwa ngo kibe boss (shebuja) w’Isi.”

Mu byatuma uyu muryango ukomera ntujegajege Perezida Xi yavuze, harimo gushyiraho amategeko agena imibanire y’ibihugu biwugize ndetse n’uburyo inyungu zigomba guhurizwa hamwe.

Ati: “Ntabwo byose bigomba kwikubirwa na biriya bigaragaza ko bikomeye kurusha ibindi.”

Perezida Xi ntiyumva ko kwiremereza kw’ibihugu bimwe, intambara y’ubutita, n’imikino ya hato na hato hari icyo byamarira igihugu gifite ibibazo byacyo bwite, ndetse ngo nta muti byatanga ku bibazo by’ikiremwamuntu.

Kuri we, ngo amakimbirane akwiriye gusimbuzwa ibiganiro, hagakorwa ibindi bishobora kugira icyo bimarira ibihugu bigize umuryango.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida w’u Bushinwa yavuze ko nta gihugu gikwiye kwibwira ko ari cya ‘Boss w’Isi’
    Xi aratekereza neza.Iriniryojambo bazamwibukiraho mubihe birimbere.lmana yaturemye ntiyigeze iteganyako tugomba gutegeka abandi nokubakandamiza.ubusumbane bwabaye karande mubantu uhereye mumuryango(family) kugeza mubihugu,vubaha Imana yukuri azabukuraho yimakaze uburinganire duhora twuva tutabubona.

  2. Perezida w’u Bushinwa yavuze ko nta gihugu gikwiye kwibwira ko ari cya ‘Boss w’Isi’
    Xi aratekereza neza.Iriniryojambo bazamwibukiraho mubihe birimbere.lmana yaturemye ntiyigeze iteganyako tugomba gutegeka abandi nokubakandamiza.ubusumbane bwabaye karande mubantu uhereye mumuryango(family) kugeza mubihugu,vubaha Imana yukuri azabukuraho yimakaze uburinganire duhora twuva tutabubona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *