Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Bufaransa (FFF), Noel Le Graët; yacanweho umuriro nyuma y’amagambo atari meza yatangaje kuri Zinedine Zidane agafatwa nko kumwubahuka.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo FFF yatangaje ko yongereye amasezerano umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Didier Deschamps; nyuma yo kuyigeza ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi incuro ebyiri zikurikiranya.
Deschamps yongereye amasezerano yo gutoza Les Bleus kugeza muri 2026, mu gihe byari byitezwe ko nyuma y’imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 ashobora gusezera agasimburwa na Zinedine Zidane.
Ni Zidane kuri ubu udafite ikipe yo gutoza nyuma yo gusezera muri Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne.
Amakuru cyakora cyo avuga ko nyuma y’uko Zinedine Zidane abuze amahirwe yo gutoza Ikipe y’u Bufaransa yafashije gutwara Igikombe cy’Isi cyo mu 1998, bishobora kurangira yerekeje mu kipe y’igihugu ya Brésil nk’umusimbura wa Tite wamaze kuyisezeramo.
Mu kiganiro Le Graët aheruka kugirana na RMC, yavuze ko ibyo kuba uriya munyabigwi w’u Bufaransa yajya gutoza Brésil ntacyo bimurebaho; mbere yo gutangaza ko iyo aza kumuhamagara amusaba kuza gutoza Les Bleus atari no kwiba terefoni ye.
Ati: “Simwitayeho, ashobora kujya aho ashaka. Ndabizi neza ko buri gihe Zidane yari ahanzwe amaso. Afite abantu benshi bamushyigikiye, bamwe bari bategereje igenda rya Deschamps…ariko se ni nde ushobora kujora Deschamps byeruye? Nta n’umwe!”
Perezida wa FFF yunzemo ati: “Zidane yemerewe gukora ibyo ashaka, nta na kimwe bindebaho. Sinigeze mpura na we, ntabwo twigeze dutekereza gutandukana na Didier. Ashobora kujya aho ashaka hose, haba muri Club cyangwa ahandi. Hanyuma wagize uti ‘rero Iyo Zidane agerageza kumpamagara?’ Sinari no kwitaba terefoni.”
Noel Le Graët yatangaje ibi mu gihe Zinedine Zidane azwiho kuba ari we mutoza washoboye gutwara ibikombe bitatu bya UEFA Champions league inshuro eshatu zikurikiranya, ubwo yari kumwe na Real Madrid.
Uyu mutoza w’imyaka 50 y’amavuko kandi uretse kuba yaratwaranye n’u Bufaransa Igikombe cy’Isi cyo mu 1998; yanafashije iyi kipe gutwara Igikombe cy’u Burayi (Euro) cyo muri 2000.
Byari mbere yo kuyigeza ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cyo mu 2006.
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko ibyo Le Graët yakoze ari ukubahuka Zidane.
Yagize ati: “Zidane ni u Bufaransa, ntabwo twubahuka abanyabigwi kuriya.”
Ikipe ya Real Madrid mu itangazo yasohoye na yo yavuze ko amagambo ya Perezida wa FFF “yerekana ikinyabupfura gike” ku muntu nka Zinedine Zidane ufatwa nk’umwe mu bihangange byabayeho muri ruhago y’Isi.
Iyi kipe yunzemo iti: “Amagambo ya Perezida w’ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Bufaransa ntabwo akwiriye umuntu nka we uhagarariye urwego nka ruriya.”
Minisitiri wa Siporo mu Bufaransa, Amelie Oudea-Castera na we ari mu bababajwe n’ibyatangajwe na Le Graët; avuga ko nka Perezida w’ishyirahamwe rya siporo rikomeye kurusha andi mu Bufaransa “yarenze umurongo.”
Kuri Twitter yunzemo ko Perezida wa FFF “atagatangaje amagambo nkariya ateye isoni akanabura icyubahiro, ndetse adukomeretsa twese ku munyabigwi nk’uriya ndetse na siporo muri rusange.”
Umunyapolitiki Pieyre-Alexandre Anglade we yasabye Le Graët gusaba imbabazi, ashimangira ko Zidane ari ikimenyetso cy’umupira w’amaguru w’u Bufaransa, ibirenze ibyo akaba akundwa n’abaturage ba kiriya gihugu bose.
Yunzemo ati: “Umupira wacu ukwiriye ibyiza birenze biriya.”


