Abasirikare b’igihugu cy’Ubushinwa batangiye imyitozo ikomeye yo kwimenyereza urugamba, nyuma y’amasaha make Perezida Xi Jinping abategetse kwitegura urugamba isaha n’isaha.
Amashusho yashyizwe hanze Televiziyo ya leta y’Ubushinwa, agaragaza abasirikare babarirwa muri za miliyoni bari mu myitozo, nyuma yo guhabwa amabwiriza n’abayobozi babo.
Muri ayo mashusho y’umunota umwe, abasirikare b’Ubushinwa bagaragara mu myitozo ikomeye njyarugamba irimo kwirukankana intwaro, gusimbuka mu ndege z’intambara no guhiga umwanzi. Abarwanira mu mazi na bo bagaragara mu mato y’intambara barasa amasasu, abo ku butaka na bo bohereza za misire bicaye mu bifaru by’intambara.
Iriya myitozo ikaze yitabiriwe n’abasirikare bose b’Ubushinwa babarirwa muri miliyoni ebyiri, barimo abarwanira ku butaka, mu mazi no mu kirere.
Itangazamakuru rya leta y’Ubushinwa ryavuze ko ku wa Mbere w’iki cyumweru ari bwo Perezida Xi Jinping yategetse abasirikare b’igihugu cye gukaza imyitozo nk’aho bari mu gihe cy’intambara, mu rwego rwo kumenya neza imyiteguro yabo n’ubushobozi byo gutsinda urugamba.
Xi Jinping usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’Ubushinwa, yakanguriye abasirikare b’igihugu cye kudatinya urupfu, ahubwo bagakaza umurego mu kwishyira mu mwuka w’intambara ndetse bakanoza ubuhanga bwabo bwo kurwana mu guha ikaze isabukuru y’imyaka 100 ishyaka Communist Party of China (CPC) riri ku butegetsi rimaze rishinzwe.
Abakurikiranira hafi ibyo mu Bushinwa basanga itegeko rya Perezida Xi ku ngabo z’igihugu cye rigamije kuzamura ubushobozi bw’igisirikare cy’Ubushinwa, People’s Liberation Army (PLA); bwo gutsinda intambara uko byagenda kose.
Perezida Xi Jinping mu busanzwe akunze gukoresha amagambo aremereye avugana n’ingabo ze, nk’uburyo bwo kuzihwitura ngo zihore ziteguye mu gihe cyose Ubushinwa bwakwisanga mu makimbirane n’ikindi gihugu.
Nko mu Ugushyingo umwaka ushize, ubwo yaganiraga n’abayobozi mu ngabo, Xi Jinping yari yabasabye nanone kudatinya urupfu no guhora biteguye gutsinda intambara.
Kuri iyi ncuro yasabye ingabo ze kuryamira amajanja, mu gihe hari umwuka mubi hagati y’igihugu cye n’ibindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Taiwan, ashingiye ku cyorezo cya COVID-19, imbibi ndetse n’uburenganzira bwa muntu.


