Bwiza
ads

Perezida Zelenskyy ari i Paris mu Bufaransa

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Mbere, 1 Ukuboza 2025 saa 16:03
Iminota 1 yo gusoma
Perezida Zelenskyy ari i Paris mu Bufaransa

Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yageze i Paris kugira ngo aganire na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu rwego rw'ibikorwa bya dipolomasi  bigamije guhagarara intambara imaze imyaka ine ibera muri Ukraine.

Uruzinduko rwa Zelenskyy i Paris rwaje rukurikira inama yahuje abayobozi ba Ukraine na Amerika muri Florida ku Cyumweru, aho Umunyamabanga wa Leta, Marco Rubio, yavuze ko yatanze umusaruro nk'uko tubikesha Euronews.

Impande zombi zakoze ibishoboka byose kugira ngo zigire ibyo zivugurura mu mushinga w'amasezerano watanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko unengwa kubogamira cyane ku byo u Burusiya busaba.

Ibyo kunengwa cyane byakozwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, wishimira umuhate wo kugarura amahoro wa Amerika, ariko unenga ingingo zimwe z’ingenzi z’uyu mushinga w'amasezerano y'amahoro.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.