Perezidansi y’ u Rwanda yasubije Julius Malema wavuze ko kohereza abimukira ari ‘ nk’ubucuruzi bw’abacakara bwabayeho mu myaka yatambutse’

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, Stephanie Nyombayire yasubije Umuyobozi w’ishyaka Economic Freedom Fighters, EFF, ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo, Julius Sello Malema, amusaba kubanza kumva impamvu u Rwanda rwiyemeje kwakira abimukira bari mu Bwongereza, mbere yo kunenga iki cyemezo yagerereanyije n’ubucuruzi bw’abacakara.

Mu ijambo yavugiye mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 ya Demokarasi y’ukwishyira ukizana kw’ishyaka EFF, kuri uyu wa Gatatu, Julius Malema yagarutse ku masezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza agamije gutabara ubuzima bw’abimukira.

Muri iri jambo, Julius Malema yavuze ko asaba yinginga umuvandimwe we Perezida Paul Kagame “kudakorana n’abari kuzana ubukukoloni bushya.”

Malema yagize ati “Perezida Paul Kagame ni umwe mu bayobozi bubashywe muri uyu Mugabane wacu” ngo ariko ibyo ari gukorana n’u Bwongereza bimeze nk’ubucuruzi bw’abacakara byabayeho mu myaka yatambutse.

Julius Malema avuze ibi nyuma y’icyumweru kimwe Perezida Paul Kagame atangaje ko ibyo u Rwanda ruri gukora ari ugutabara ubuzima bw’abantu atari ugucuruza abantu nk’uko bivugwa na bamwe mu banenga iyi gahunda.

Mu kiganiro yagejeje ku banyeshuri bo muri Kaminuza ya Brown tariki 20 Mata, Perezida Kagame yagize ati “Byaba ari ari amakosa kuba abantu bahita banzura bati ‘Urabona u Rwanda rwabonye amafaranga…’ Ntabwo ari ubucuruzi, ntabwo turimo gucuruza abantu. Mu by’ukuri si ko bimeze. Ahubwo turimo turafasha.”

Julius Malema wanenze iyi gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza, yanibukijwe kubanza kumva iki kiganiro cy’Umukuru w’u Rwanda ndetse akabanza akamenya ibikubiye muri ariya masezerano n’impamvu yayo.

Uyu mugabo uri mu bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo, yakomeje avuga ko iyi gahunda ngo yibutsa ubucakara n’icuruzwa ry’abacakara byabayeho mu bihe byatambutse.

Nyombayire yasabye Malema kumva kiriya kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyeshuri ba Watson ubwo yasobanuraga impamvu u Rwanda rwemeye kwakira aba bimukira.

Mu butumwa buherekejwe n’amashusho ya Perezida Kagame asobanura kuri iyi ngingo, Stephanie Nyombayire yagize ati “Ibi ni ibisobanuro byagufasha gukosora ibyo utumva kuri iki kibazo. Kwakira impunzi no gukoresha amafaranga wakiriye mu kuziha ubuzima buboneye mu Gihugu cyabakiriye ni byo bita ubufatanye.”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Mbere, yavuze ko abantu batari bakwiye kuvuga ko aba bantu bacurujwe kuko batazazanwa mu Rwanda ngo bakoreshwe imirimo y’uburetwa cyangwa indi ibambura agaciro.

U Rwanda n’Ubwongereza basinyanye amasezerano yo guhana abaimukira. Abantu ku giti cyabo, imwe mu miryango, abanytepolitiki bamwe haba mu Rwanda no hanze barayamaganye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *