Petr Cech wari warasezeye umupira ari mu bakinnyi Chelsea izifashisha muri shampiyona

Sangiza iyi nkuru

Umuzamu Petr Cech wari umaze umwaka urenga yarasezeye umupira w’amaguru, yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi ikipe ya Chelsea izifashisha muri shampiyona y’Abongereza.

Cech w’imyaka 38, yari asanzwe ari umujyanama mu bya tekiniki n’uko abakinnyi ba Chelsea bitwara, akaba yashyizwe kuri ruriya rutonde nk’umukinnyi wo kuza gutabara mu gihe bagenzi be bashobora kuba bafite ibibazo.

Umutoza Frank Lampard yasobanuye ko Petr Cech atamushyize kuri ruriya rutonde ku bw’amarangamutima, ngo kuko asanzwe akora imyitozo kandi neza.

Ati : “Rwose ntabwo byakozwe kubw’amarangamutima. Pete akunda gukora imyitozo, uko ni ko ari. Kugira Pete si ikintu nateganyaga ko cyaba, ariko kubera uko afite imbaraga, turamutse turi mu bibazo nta wundi twabona mwiza kurusha Pete.”

Yunzemo ati: “Siniteze ko azakina, ariko nta wuzi ibishobora kuba mu mezi atandatu cyangwa arindwi ari imbere, Urebye ibyo ni byo byasobanura impamvu ari hano. Twagize impinduka muri uyu mwaka, hanyuma Covid ituma umwaka udasa n’indi. Afite imbaraga, arasa n’ukiri muto, kandi yahagaritse gukina mu gihe yakabaye yarakomeje.”

Petr Cech yakiniye Chelsea imyaka 11, atwarana na yo ibikombe 13 birimo bine bya shampiyona na kimwe cya UEFA Champions league.

Chelsea yaherukaga kuyikinira umukino uwo ariwo wose muri 2015 ubwo yatsindaga Sunderland ibitego 3-1, ayivamo yerekeza muri Arsenal.

Nyuma yo gusezera umupira w’amaguru Chelsea yayigarutsemo mu mpeshyi ya 2019 aje gukora inshingano nshya, akaba yari amaze igihe ahanini atoza abazamu.

Cech ni umwe mu bazamu Chelsea izifashisha, nyuma ya Kepa Arrizabalaga, Edouard Mendy na Willy Caballero.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *