Polisi y’igihugu kuri uyu wa gatandatu, yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri bafashwe amashusho biba mu rugo ry’umuturage i Kibagabaga mu karere ka Gasabo.
Tariki ya 15 Nyakanga , ni bwo abasore babiri binjiye mu rugo rwa Serwango Renard, bamwiba bimwe mu bikoresho byo mu rugo rwe gusa baza gufatwa amashusho na Camera zicungira umutekano urugo rwe.
Nyuma abinyujije ku rubuga rwa Twitter yaje gutabaza Polisi y’igihugu n’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) asaba ko yafashwa ibikoresho bye bikararuzwa.
Icyo gihe yagize ati: “Uyu munsi mu gitondo abagabo bariri binjiye mu rugo rwange ruherereye i Kibagabaga mu karere ka Gasabo, biba Televiziyo, Mudasobwa n’impamyabumenyi zanjye, uramutse ubabonye wamenyesha polisi ikwegereye.”
Nyuma y’ibyumweru bitatu Serwango yibwe, Polisi y’igihugu kuri uyu wa Gatandatu yemeje ko yamaze guta muri yombi uwitwa Muhawenayo Augustin na Kwizera Eric bakekwaho kwiba uriya muturage.
Polisi yavuze ko Muhawenayo na Kwizera bamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ngo bakorweho iperereza ry’imbitse, “Iperereza riri gukorwa n’urwego rubishinzwe.”
Si ubwa mbere polisi ita muri yombi abajura yifashishije amashusho ya Camera z’umutekano, kuko nko ku wa 23 Gashyantare yataye muri yombi abasore babiri bari bagaragaye bambura uwitwa Jeannete Tuyisenge wakorega ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda bikarangira banamukubise.
Icyo gihe umwe mu bari bihishe inyuma y’ubwo bwambuzi bwabereye i Remera mu mujyi wa Kigali yarashwe arwanya Polisi, mugenzi we arafatwa ajya gufungwa.

2 Responses
Polisi yataye muri yombi abajura bafashwe amashusho biba mu rugo rw’umuturage
Police yacu, niyo kwushimwa pe. ibi police irimo kukora Ubu twabibonagana mibya bihugu byateye imbere cyane ngo kumugabane wiburayi,naza américan ariko Ubu nahano iwacu kuba umujura yakwiba murugo ariho caméra de surveillance akafatwa
Bitarenze 3semaine nibyiza cyane kandi police yacu irimo kuteri mbere cyane ikomereze Aho.