Polisi yerekanye 6 barimo abapolisi bakurikiranyweho kurya ruswa y’abashakaga ‘Permis’

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 06 Ukuboza, yerekanye abantu batandatu barimo abapolisi bane bakurikiranyweho kwaka no kwakira amafaranga abakandida bashakaga impushya zo gutwara ibinyabiziga batigeze bakorera.

Igikorwa cyo kwereka itangazamakuru aba bantu cyabereye i Remera mu karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco, yasobanuye ko aberekanwe bafatiwe mu mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye, biturutse ku makuru yavuye mu iperereza ryakozwe.

Ati: “Mu iperereza ryakozwe kuva muri Kamena kugeza mu mpera z’Ukuboza 2022, byagaragaye ko bariya basivile babiri bakora nk’abakomisiyoneri kuko basanzwe ari abarimu mu mashuri yigisha gutwara ibinyabiziga.”

“Bakoranye na bariya bapolisi mu bihe bitandukanye, babazanira abantu kugira ngo baborohereze kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu cyangwa urw’agateganyo.”

CP Kabera yavuze ko bariya bapolisi babigizemo uruhare kuko bakoranaga na bariya barimu.

Umuvugizi wa Polisi yasobanuye ko abifuzaga uruhushya batangaga amafaranga babinyujije muri bariya barimu. Yavuze ko iperereza Polisi yakoze ryerekanye n’inzira babinyuzagamo ndetse n’ibimenyetso bikaba birahari.

Iperereza rigaragaza ko hari abantu umunani bamaze guhabwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo batigeze bagera ahabereye ikizamini, abo na bo bakaba ngo bakaba bagishakishwa.

CP Kabera avuga ko umuntu wese ushaka gukora ibihabanye n’ibyo amategeko ateganya bizamukoraho.

Ati: “Uwo ari we wese washaka gukorana n’abapolisi muri izi nzira akwiriye guca ukubiri nabyo. Turasaba amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga gukora inshingano zayo zo kwigisha abakandida.”

CP Kabera yasabye abapolisi bafite inshingano zo gutanga ibizamini gukora ibiri mu nshingano zabo, bakirinda gukora ibitandukiriye amategeko kuko bazabakoraho, byatinda cyangwa byatebuka.

Yavuze ko ababikoze ubu, abateganya kubikora n’ababitekereza bamenye ko kurwanya ruswa ari gahunda ikomeye cyane muri Polisi ndetse no ku rwego rw’igihugu.

Abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo iperereza ku byaha bakurikiranyweho rikomeze mu gihe hakomeje ibikorwa byo gushaka abafite aho bahurira n’ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko bose.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Polisi yerekanye 6 barimo abapolisi bakurikiranyweho kurya ruswa y’abashakaga ‘Permis’
    Semavenge L wo muri traffic ni we wamaze amafaranga y’abanyarwanda abo atambuye abiyenzaho kugeza bamushatse,abajura baragwira

  2. Polisi yerekanye 6 barimo abapolisi bakurikiranyweho kurya ruswa y’abashakaga ‘Permis’
    Semavenge wo muri traffic acungirwe hafi, si mwe mudusaba gutangira amakuru ku gihe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *