Umusifuzi wo mu gihugu cya Portugal ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yanditse amateka yo kuba uwa mbere utanze ikarita y’umweru mu mateka y’umupira w’amaguru.
Byabereye mu mukino ikipe ya Benfica y’abagore yahuriragamo na Sporting Lisbon.
Mu busanzwe ikarita y’umuhondo ndetse n’itukura ni zo zari zimenyerewe mu mupira w’amaguru, zikerekwa umukinnyi bitewe n’uburemere bw’ikosa aba yakoze.
Portugal cyakora cyo yamaze gukora ikarita y’umweru yerekana ‘Fair Play’ (Ubworoherane mu kibuga), nka kamwe mu dushya iki gihugu kimaze iminsi cyaratangiye.
Muri uriya mukino wa Benfica na Sporting Lisbon, Catarina Campos ni we wanditse amateka yo kuba umusifuzi wa mbere utanze iriya karita yera yakozwe mu rwego rwo gushima no gushishikariza abantu kugaragaza ‘Fair Play’.
Campos yerekanye iriya karita mbere gato y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira, bituma akomerwa urufaya rw’amashyi n’abafana bari bateraniye muri Stade ya Estadio da Luz.
Bigitangira umwe mu bari bicaye ku ntebe y’abasimbura muri twa tuzu abakinnyi bicaramo yagize ikibazo, bituma abaganga b’amakipe yombi bihutira kujya kumuha ubutabazi.
Aba baganga ni bo umusifuzi yaje kwereka ikarita y’umweru ku bw’ubutabazi bari bamaze gukora.
Ikarita y’umweru yatanzwe bwa mbere muri Portugal, mu gihe mu myaka yashize Michel Platini wahoze Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru i Burayi (UEFA) yari yifuje ko yakorwa ikajya yerekwa abakinnyi bijujutira ibyemezo by’umusifuzi.
Icyifuzo cya Platini ni uko umukinnyi weretswe iyi karita yanagombaga kuzajya ahabwa iminota 10 ari hanze y’ikibuga (Sin-bin calls), nk’uko bigendera uweretswe iy’umuhondo muri Rugby.
Platini yavugaga ko kiriya cyifuzo cye cyari kigamije guca umuco wo gusagararira abasifuzi yavugaga ko “umaze kuba icyorezo mu mupira w’amaguru.”



One Response
Portugal: Umusifuzi yanditse amateka yo kuba uwa mbere ku Isi utanze ikarita y’umweru
ndumva aribyiza pee