Polisi y' u Rwanda (RNP) yavuze ko hagitegerejwe iteka rya minisitiri kugira ngo impushya zo gutwara ibinyabiziga u Rwanda (perime) rutanga zibe zakoreshwa no mu bindi bihugu by'amahanga.
Ubu butumwa polisi yabutanze ubwo yasubizaga uwitwa MC Rwamasimbi kuri X wibazaga impamvu ituma perime yemewe mu Rwanda itemerewe gukoreshwa ku ruhando mpuzamahanga nkuko bimwe mu bindi bihugu.
Rwamasimbi yari yagize ati " Ese Polisi y' u Rwanda bizasaba iki kugirango u Rwanda rugire Permit /License iri yemewe ku ruhando mpuzamahanga nkuko bimwe mu bindi bihugu bimeze?! baze ko iyo uvuye Nyamagabe ukagera USA bataba bashaka kumenya niba warakoreye iyo Permit ndetse bikagusaba kwiyandikisha gukora bushya nkutarigeze ayitunga (Driving License).Ese muri E-Indangamuntu hazaba harimo na Permit kubazisanganywe?"
Mukumusubiza, Polisi yagize iti " Muraho?Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu Rwanda ntabwo ruraba mpuzamahanga hategerejwe iteka rya minisitiri rizagena uko rugomba kuba rumeze nibizaba bisabwa kugira ngo uruhabwe. Murakoze."

