Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 25 Ugushyingo, rwumvise mu muhezo abatangabuhamya mu rubanza rwa Dieudonné Ishimwe bakunze kwita “Prince Kid”, runatangaza ko umwanzuro ku rubanza rwe uzamenyekana kuwa 2 Ukuboza 2022.
K?u wa 28 Ukwakira nibwo byari byitezwe ko urwo rukiko rwo mu mujyi wa Kigali rutangaza ibihano mu rubanza ubushinjacyaha buregamo Ishimwe Dieudonne ‘Prince Kid’ wateguraga amarushanwa y’ubwiza. Ubushinjacyaha bwasabye ko Prince Kid yafungwa imyaka 16. Ariko urukiko rwatangaje ko rushaka kubanza kumva bamwe mu batangabuhamya bari babajijwe n’ubugenzacyaha. Umunyamategeko umwunganira, Emelyn Nyembo yabwiye BBC ko umucamanza yumvise abatangabuhamya batatu. Me Nyembo yirinze kuvuga niba muri abo batangabuhamya harimo abashinjaga cyangwa abashinjuraga kuko urubanza rwari mu muhezo. Gusa ikizwi ni uko abo batangabuhamya ari abakobwa batatu bamwe mu bigeze kwitabira amarushanwa y’ubwiza -Miss Rwnda – mu myaka yashize. Umucamanza yabumvaga bari mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Skype. 2022 Ubushinjacyaha burega Ishimwe ibyaha byo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina. Ni ibyaha bukeka ko yaba yarakoze mu gihe yayoboraga ikigo ‘Rwanda Inspiration’ cyari gishinzwe gutegura amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda. Uregwa ibyaha byose arabihakana akavuga ko ari ibihimbano.
Umunyamategeko Nyembo yavuze ko banyuzwe n’imigendekere y’iburanisha ry’uyu munsi.



2 Responses
Prince Kid azasomerwa mu Kuboza
Icyamamare prins kid
Prince Kid azasomerwa mu Kuboza
Icyamamare prins kid