Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri, Professor Philip Cotton usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda arahirira kuba Umunyarwanda.
Ni umuhango wayobowe n’umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwavuze ko bwahaye Prof. Cotton ubwenegihugu bw’u Rwanda, nyuma yo kubusaba we n’abandi bantu babiri.
Ubutumwa buri kuri Twitter y’akarere ka Nyarugenge buragira buti: “Muri aka kanya Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere amaze kwakira indahiro ya Bwana Cotton Philip wasabye ubwenegihugu bw’u Rwanda.”
“Umuyobozi Nshingwabikorwa akaba yakiriye kandi indahiro ya Bwana Harerimana Saidi na Madamu Birirumwami Darlene nabo basabye Ubwenegihugu Nyarwanda.”
Prof Cotton ukomoka mu gihugu cya Ecosse, ni Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda kuva muri 2015, ubwo yasimburaga Umunya-Ireland y’Amajyaruguru, Prof. James McWha.
Yahawe ubwenegihugu nyuma y’iminsi ibiri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ahaye rugari abanyamahanga bifuza guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru ubwo umukuru w’igihugu yari ayoboye inama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi, yavuze ko nta mpamvu abasaba ubwenegihugu babyimwa ngo kuko iyo ari abantu bazima bahinduka imbaraga z’inyongera mu kubaka igihugu.
Ati: “Abantu benshi basaba kuba Abanyarwanda, njye n’iyo tuganira n’abayobozi bacu bandi, uwo muntu iyo ari umuntu muzima njye numva, n’abandi iyo babyemeye, n’amategeko, ushaka kuba Umunyarwanda wabimwimira iki? Izo ni imbaraga ziba ziyongereye?”
Perezida Kagame yunzemo ati: “Ntabwo u Rwanda ari ruto, ntabwo ari nka cya kirahure usukamo amazi akarenga akameneka, ukaba aho ugira ngo ikirahure cyuzuye ngo nta yandi mazi wakongeraho.”
“Ngira ngo murabizi kera, ubu abenshi turi hano ku ngufu, ku gahato, kera hari abatubwiraga ngo igihugu ni gito ntabwo twagikwiramo twese nimugume aho muri, tukaba amazi yarenze ikirahure, yamenetse. Twanze kuba amazi yarenze, yamenetse, dukwirwa mu kirahure.”
Perezida Kagame yavuze ko uretse abanyamahanga, n’abandi Banyarwanda bari hanze bake, bakwiriye gutaha iwabo kandi ko hari uburyo bwose bushobora kwerekana ko nta Munyarwanda ukwiriye kuba ari hanze ahubwo ubishaka wese afite uburenganzira bwo gutaha akagira amahoro.



2 Responses
Prof. Philip Cotton uyobora Kaminuza y’u Rwanda yarahiriye kuba Umunyarwanda
nibyiza umuntu wagaciro kuritwe ntampamvu Yuko atatubera ingenzi Prof. Philip cotton yadukoreye byinshi byiza nkababyeshuri ba UR Turagukunda cyane.
Prof. Philip Cotton uyobora Kaminuza y’u Rwanda yarahiriye kuba Umunyarwanda
nibyiza umuntu wagaciro kuritwe ntampamvu Yuko atatubera ingenzi Prof. Philip cotton yadukoreye byinshi byiza nkababyeshuri ba UR Turagukunda cyane.