Umukuru w’Ubutasi bwa Gisirikare muri Ukraine, Gen Kyrylo Oleksiyovych Budanov, yatangaje ko Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yaba arembejwe na kanseri ndetse ko ari hafi gupfa.
Budanov yavuze ko iby’uburwayi bwa Perezida Putin w’imyaka 70 y’amavuko yabibwiwe n’abantu begereye Perezidansi y’u Burusiya, Kremlin.
Mu kiganiro na ABC News, yabajijwe ku bijyanye n’ubuzima bwa Perezida Putin ndetse na gahunda ya Ukraine yo gukomeza ibitero ku butaka bw’u Burusiya ndetse no muri Krimea.
Yavuze ko Perezida w’u Burusiya “amaze igihe arembye ndetse ashobora gupfa byihuse.” Ni nyuma yo kubazwa niba yaba arembye cyane.
Yagize ati: “Ni byo rwose. Amaze igihe arwaye, igihe kirekire cyane. Ndatekereza ko azapfa vuba. Ndabyizeye. Ndabizi neza ko afite kanseri.”
Iby’uko Perezida Vladimir Putin yaba arembye byari byatangiye kunugwanugwa nyuma y’uko ahagaritse gahunda ebyiri zo ku rwego rw’igihugu yari afite mu mpera z’umwaka ushize wa 2022; birimo ijambo yagombaga kugeza ku Barusiya ndetse n’uruzinduko yagombaga kugirira mu ruganda rukora ibifaru by’intambara.
Iriya ntasi nkuru ya Ukraine yanemeje ko ibitero ku butaka bw’u Burusiya nta gushidikanya ko bigomba gukomeza muri uyu mwaka, gusa yanga kwemera ko Ukraine igomba kubigiramo uruhare.
Nyuma yo gutangaza ko ubuzima bwa Putin butifashe neza, Budanov yavuze ko “intambara izaba yamaze kurangira mbere y’urupfu rwe.”
Uyu musirikare yashimangiye kandi ko Ukraine igomba kwegukana intsinzi mu ntambara imaze hafi umwaka ihanganyemo n’u Burusiya, ndetse ko urupfu rwa Putin “ruzabyarira inyungu Isi yose”.
Byari mbere yo gusaba ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bimaze igihe bishyigikiye Ukraine mu ntambara kudatinya.
Ubuzima bwa Perezida Vladimir Putin bikomeje kuvugwa ko bwaba buri mu kaga, mu gihe mu Burusiya hari impungenge z’uwamusimbura mu gihe yaba apfuye.



2 Responses
Putin arwaye Kanseri ndetse azapfa vuba aha_Intasi nkuru ya Ukraine
Satani azakire putin ubayo napfa.
Putin arwaye Kanseri ndetse azapfa vuba aha_Intasi nkuru ya Ukraine
Iyo “ntasi” ivugana n’Imana?
Bajye bababeshya namwe mwemere.
Kuba kuba hafi yurupfu ni “relatif”. Bishobora kuba mu masaha, mu munsi, mu mwaka 1,2, 3, ….