Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Nyanza FC ibitego 4-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo kuri uyu wa Kabiri.
Aya makipe yombi afatwa nk’amavandimwe yari yahuriye mu mukino wo kwipima wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Rayon Sports yiteguraga umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona uzayihuza na Mukura VS.
Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 35 w’umukino ibifashijwemo na Souleyman Sanogo wari uhawe umupira na myugariro Mujyanama Fidèle.
Iyi kipe yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 64 ibifashijwemo na Kapiteni Muhire Kevin wari uhawe umupira n’Umukongomani Manace Mutatu Mbeddy, Nishimwe Blaise ayitsindira igitego cya gatatu ku wa 85 nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Mitima Isaac mbere y’uko Nizigiyimana Abdul Karim Mackenzie atsinda agashinguracumu nyuma y’iminota ine ubwo yahinduraga umupira ukaruhukira mu izamu.
Rayon Sports izasura Mukura VS ku wa 12 Gashyantare, mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Huye.


