Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Mbere, yasinyishije umunya-Cameroon Ghislain Armel wari umaze igihe ari umukinnyi wa Kiyovu Sports.
Uyu rutahizamu uri mu bo Kiyovu Sports yari imaze igihe igenderaho yasinye imyaka itatu yo gukinira Rayon Sports.
Ghislain Armel yari afitanye amasezerano na Kiyovu Sports, gusa ahitamo kuyitera umugongo nyuma yo gutegereza amafaranga iriya kipe yari yamwijeje ubwo yongeraga amasezerano ariko amaso agahera mu kirere.
Ku wa 15 Kanama ni bwo Ghislain Armel yari yongereye amasezeramo y’umwaka umwe muri Kiyovu Sports. Icyo gihe Kiyovu Sports yamuhaye igice cy’amafaranga bari bumvikanye imusigaramo ikindi, gusa uyu musore ubwo yasinyiraga Rayon Sports mafaranga ntayo yari yagahawe.


