Rayon Sports yirukanishije abatoza ba AS Kigali

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya AS Kigali yamaze gutandukana n’Umugande Mike Mutebi wari umutoza wayo mukuru cyo kimwe na Jackson Mayanja wari umwungiriza we.

Mutebi na Mayanja bari abatoza ba AS Kigali kuva muri Mutarama uyu mwaka nyuma yo kuyigeramo basimbuye Eric Nshimiyimana n’abungiriza be bari bamaze kwirukanwa.

Aba batoza b’Abagande birukanwe nyuma y’uko AS Kigali itsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0, mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Ni umukino AS Kigali yarangije nta n’ishoti na rimwe rigana mu izamu iteye, ibyatumye umutoza Mutebi anenga imyitwarire ya ba rutahizamu b’iyi kipe nyuma y’umukino.

Gutsindwa na Rayon Sports byaje byiyongera ku musaruro mubi iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yari imaze igihe ibona.

Kuri ubu iyi kipe iri ku mwanya wa gatanu by’agateganyo ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 37, ikaba irushwa amanota 17 na APR FC ya mbere.

AS Kigali kuri ubu yamaze gutakaza amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona, ihanze amaso Igikombe cy’Amahoro nyuma yo kugera muri 1/4 cy’irangiza cy’iri rushanwa aho igomba guhurira na Gasogi United.

Mutebi na mugenzi we Mayanja mu mezi atatu bari bamaze muri AS Kigali, bari bamaze kuyitoza imikino 11, irimo itatu yonyine batsinze, itanu banganyije ndetse n’indi itatu batsinzwe.

Amakuru avuga ko Cassa Mbungo AndrĂ© umaze igihe atandukanye n’ikipe ya Bandari FC y’i Mombasa muri Kenya ari we ugomba kugirwa umutoza w’agateganyo wa AS Kigali.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *