Rayon Sports yongeye kunanirwa gutsinda APR FC, yuzuza umukino wa 5 wikurikiranya itayitsinda

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports yongeye guhagamwa na APR FC banganyije 0-0, yuzuza umukino wa gatanu wikurikiranya idatsinda iyi kipe y’Ingabo z’igihugu.

Rayon Sports yari yakiriye APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino ubanza wa ½ cy’igikombe cy’amahoro.

Ni nyuma y’uwa shampiyona amakipe yombi yari yahuriyemo muri Gashyantare uyu mwaka, agwa miswi 0-0.

Iminota 45 y’igice cya mbere cy’umukino yaranzwe no gukanirana ku mpande zombi, bituma habura ikipe irema uburyo bugaragara bw’ibitego.

Uku gukanira kandi kwatumye iminota 45 y’igice cya mbere cy’umukino irangwa n’amakosa menshi ku mpande zombi.

Rayon Sports muri iyi minota yabonye za koruneri enye zitagize icyo zitanga, cyeretse umupira Niyigena ClĂ©ment yateye n’umutwe mu minota ya nyuma y’igice cya mbere uca hanze gato y’izamu.

Mu gice cya kabiri cy’umukino na bwo habuze ikipe yirekura ngo ikine umukino utuje, n’ubwo ho hagiye haboneka uburyo buke bw’ibitego hagati y’impande zombi.

Abarimo Kevin Muhire, Nishimwe Blaise na Kwizera Pierrot baboneye Rayon Sports uburyo bw’ibitego mu minota 15 ya mbere y’igice cya mbere cy’umukino bananirwa kububyaza umusaruro.

Ku munota wa 60 w’umukino Omborenga Fitina we yahawe umupira ari wenyine imbere y’izamu gusa birangira ananiwe kuwushyira mu izamu rya Kwizera Olivier wahise awufata.

Mu minota ya nyuma y’umukino Rayon Sports yagerageje kwataka, gusa ihusha uburyo butatu bukomeye burimo bubiri bwa rutahizamu Mael Dindjeke bwose bwagiye bufatwa n’umunyezamu Ishimwe Pierre.

Ikipe izagera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro hagati ya Rayon Sports izamenyekana mu Cyumweru gitaha, ubwo APR FC izaba yakiriye mukeba wayo kuri Stade ya Kigali, mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rayon Sports yongeye kunanirwa gutsinda APR FC, yuzuza umukino wa 5 wikurikiranya itayitsinda
    Mwiriweho!
    Dusesengure uyu makino wahuje APR FC na Rayon Sprt,nta équipe mbogamiyeho,na nubu njye mbona u Rwanda rufite abana bazi guconga Ruhqgo,nshingiye ko Rayon duhora twogagiza ngo yaguze ibikura nkota muri Afrika bizi umupira ko bananiwe gutsinda bene kanyarwanda nkuko abanyamakuru ba Ruhago bahora babita. Njye mbona Rayon iciriritse kuba itatsinze bariya ba petit ba APR FC

  2. Rayon Sports yongeye kunanirwa gutsinda APR FC, yuzuza umukino wa 5 wikurikiranya itayitsinda
    Mwiriweho!
    Dusesengure uyu makino wahuje APR FC na Rayon Sprt,nta équipe mbogamiyeho,na nubu njye mbona u Rwanda rufite abana bazi guconga Ruhqgo,nshingiye ko Rayon duhora twogagiza ngo yaguze ibikura nkota muri Afrika bizi umupira ko bananiwe gutsinda bene kanyarwanda nkuko abanyamakuru ba Ruhago bahora babita. Njye mbona Rayon iciriritse kuba itatsinze bariya ba petit ba APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *