Abarwanyi umunani b’umutwe wa CNRD wiyoboye kuri FDLR, bashyize intwaro hasi bahitamo kwishyikiriza ingabo za MONUSCO zikorera mu gace ka Sange kari mu kibaya cya Ruzizi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru avuga ko bari batututse ahitwa Ndjoleka, ku birometero 13 uvuye mu burengerazuba bw’umujyi wa Sange ahabarizwa abarwanyi babarirwa muri 200 b’uriya mutwe.
Abashyikirije MONUSCO ngo bari bafite imbunda eshatu zo mu bwoko bwa Kalashnikov.
Biganjemo abasore bakiri bato, abenshi bakaba bavuga ko batazi u Rwanda nk’uko abaganiriye na Radio Okapi dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Uwitwa Elie Nihibizi w’imyaka 22 y’amavuko wavukiye i Masisi aho ababyeyi bamazemo kwitana Imana bari barahungiye nyuma ya Jenoside, yasobanuye ko bahisemo kwishyikiriza MONUSCO ngo ibafashe gitaha nyuma yo kurambirwa ubuzima bw’ishyamba.
Yagize ati”Twamaraga iminsi yose tutarya. Twarwanaga tuva mu gace kamwe tujya mu kandi. Nyuma yo kunanirwa, twibwiye ko igihe kigeze ngo tujye kuruhukira mu Rwanda. Nzi umusozi abasokuruza banjye bari batuyeho mu gihugu. Twagiye kuri MONUSCO iratwakira. Ndakangurira abakiri mu mashyamba kudukurikira, hano haratuje, hano nta kibazo gihari.”
Abarwanyi ba CNRD bahisemo gushyira intwaro hasi, nyuma yo kugabwaho ibitero simusiga n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatumye bava mu misozi ya Kalehe mu majyaruguru ya Bukavu, bikaba ngombwa ko bahungira mu bice bya Lemera na Sange biherereye mu misozi miremire ya Uvira.
Amakuru yaturutse muri Bataillon ya 122 y’ingabo za Congo avuga ko abarwanyi batandatu bashyize hasi intwaro ku wa gatandatu tariki ya 16 Gicurasi bafite imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa AKA 47, abandi babiri na bo bakirwa uwo munsi nyuma yo gufasha Monusco na FARDC kubona indi mbunda yari yasigaye mu mashyamba.
Biteganyijwe ko bariya barwanyi bazoherezwa mu Rwanda nyuma yo kuvanwa mu nkambi bacumbikiwemo iri muri Uvira.

2 Responses
RD Congo: Abarwanyi b’umutwe wa CNRD wiyomoye kuri FDLR bayamanitse
Intambara siwo muti w’ibibazo byo mu isi.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza “akarimi keza”,ngo barashaka kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5:6 havuga.Abakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.