Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, zemereye Abakongomani bari baraheze ku mupaka w’u Rwanda na Congo kwambuka nyuma y’iminsi itatu bari bahamaze.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Abakongomani babarirwa muri 300 bageze ku mupaka ugabanya u Rwanda na Congo w’i Rubavu bashaka kwambuka ngo bajye iwabo, gusa inzego za Congo zishinzwe abinjira n’abasohoka ntizabibemerera ku mpamvu itazwi. Ibi ni na ko byagendekeye abageze ku mupaka wa Rusizi bashaka kwambuka ngo bajye i Bukavu.
Abangiwe gutaha bagaragaje ko batumva impamvu Leta y’igihugu cyabo ibangira gutaha kandi iy’u Rwanda na Ambasade ya Congo mu Rwanda bari bakoze byose ngo babashe gutaha.
Amakuru avuga ko nyuma y’uko hari abari banze kuva kuva ku mupaka, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zabemereye kwambuka nyuma yo kugaruka ku mupaka ejo ku wa mbere.
Abambutse ni abakoreraga mu mujyi wa Kigali n’abari baturutse mu bihugu by’ibituranyi bari baheze mu Rwanda kubera guma mu rugo, mu gihe abakorera n’abatuye hafi y’umupaka basabwe kuba bategereje ikindi gihe.
Umuvugizi w’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Congo Kinshasa, Peter Nkunzurwanda, yavuze ko bariya baturage bari bangiwe kwinjira kubera ko Ambassade ya Congo i Kigali itarabashyikiriza urutonde rw’abifuza gutaha bose.
Cyakora cyo umukozi w’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Congo utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko Abakongomani bose bari mu Rwanda bifuza gutaha bazabyemerwa, gusa bakaba bagomba kwambuka mu byiciro.
Avugana na KT press yagize ati” Nta muturage wa congo uzahera mu mahanga. Tuzabemerera kwinjira ariko buhoro buhoro hakurikijwe ingamba zashyizweho.”
“Uyu munsi twemereye abari bagiye gusura ariko bahera mu Rwanda kimwe n’abari bagiye mu bihugu by’ibituranyi bari bagizweho ingaruka n’ingamba za COVID-19 bari mu nzira bataha.”
Uyu muyobozi yavuze ko abafite ibya ngombwa byo gukorera mu Rwanda no kuhaba baba bihanganye, ngo kuko ari bo bagomba kuhava nyuma y’abandi bose.
Abari baraheze mu Rwanda biganjemo abahakoreraga, bagizweho ingaruka na Covid-19 yatumye ibihugu byombi bifunga imipaka mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo. Abenshi bavuga ko bahisemo gutaha kubera ko akazi kari kabatunze kahagaze.


