RDC: Dr Mukwege washinje ingabo z’u Rwanda kwica impunzi muri RDC yabwiwe ko azicwa

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’abaganga baharaninira uburenganzira bwa muntu (PHR), rirasaba ko Dr Denis Mukwege uri mu barigize acungirwa umutekano mu buryo bwihariye, nyuma yo kubwirwa ko azicwa azira Raporo ye yise ‘Mapping Report’ ishinja ingabo z’u Rwanda kwica impunzi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Dr Denis Mukwege ni umuganga w’Umukongomani ukorera i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, akaba azwiho kuba yarahawe Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018.

Ari mu mpuguke z’Umuryango w’Abibumbye zakoze Raporo yiswe ‘Mapping Report’, ishinja Ingabo z’u Rwanda kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe impunzi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu mwaka wa 1996, gusa u Rwanda rukaba rwarakunze kunyomoza ibikubiye muri iriya Raporo ruvuga ko yakozwe n’abantu bafite ipfunwe, batsinzwe ku rugamba, n’ubu bakaba bagitsimbaraye kuri ibyo bitekerezo.

Ku wa 18 Nyakanga ubwo yari mu kiganiro kivuga ku kwibohora cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu, Gen. James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu by’umutekano, yavuze ko abashinja ingabo z’u Rwanda kwica impunzi ari abari bafite inyungu mu kuba izo mpunzi zari ziri muri Congo Kinshasa.

Ati:”Iri cengezamatwara ryo kuvuga ngo ingabo z’u Rwanda zagiye muri Congo zica abantu, rizanwa n’abantu bafite ipfunwe, abantu batsinzwe ku rugamba, n’ubu bakaba bagitsimbaraye kuri ibyo bitekerezo…no ku miryango yari ibifitemo inyungu nyinshi cyane z’imibereho ubwabo bifuzaga ko impunzi miliyoni eshatu zitava muri Congo kuko bwari bwo buzima bwabo”.

Gen. yunzemo agira ati: “Iyo propaganda yo kuvuga ngo ingabo z’u Rwanda zagiye muri Congo zica abantu, izanwa n’abafite ipfunwe, hari abo batsinzwe urugamba… hari abari i Burayi, hari abo tujya twumva bita ba Dr Mukwege, w’umushi wo muri Kivu y’Epfo ukoreshwa n’iyo miryango yatsinzwe.”

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru PHR yasohoye ku wa 17 Kanama, yavuze ko ihangayikishijwe n’ubuzima buteye ubwoba Dr. Mukwege arimo.

PHR yagize iti: “Abaganga baharanira uburenganzira bwa muntu (PHR) barahamagarira byihutirwa ingamba zo kurinda uyu muganga, umuryango we, abarwayi be ndetse n’akazi gakomeye k’abaganga bo mu bitaro bya Panzi”.

Ririya shyirahamwe ryasobanuye ko Dr. Mukwege yagiye yohererezwa ubutumwa bumubwira ko azicwa n’ubwangiza uburenganzira bwa muntu, riboneraho gusaba za Guverinoma z’ibihugu kwema zikamagana ubutumwa nk’ubwo.

PHR by’umwihariko yasabye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO “kurinda umutekano wa Dr. Mukwege no gushimangira umutekano w’abakozi bo mu bitaro bya Panzi i Bukavu.”

Ntihatangajwe abari inyuma y’uriya muganga bari kumukangisha kuzamwica.

Si ubwa mbere Dr. Denis Mukwege yibasirwa, kuko no mu Ukwakira 2012, yahohotewe bikabije ndetse abagize umuryango we bagafungirwa iwe mu rugo bashyizweho imbunda, gusa bikarangira batishwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *