Abantu 13 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo n’abarinzi ba Pariki y’igihugu ya Virunga, biciwe mu gitero bagabweho n’inyeshyamba z’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ubuyobozi bwa Parike ya Virunga bwemeje ayo makuru, mu itangazo rivuga ko igitero cyagabwe n’imitwe yitwaje intwaro mu mudugudu wa Rumangabo “cyahitanye ubuzima bwa benshi, barimo abarinzi ba Parike, abandi bakozi ndetse n’abasivile.”
Iyi Parike ivuga ko abishe abarinzi bayo atari bo bari bagambiriye kwica, ko ahubwo bishwe bazira gutanga umusada wo kuzimya imodoka y’abaturage abarwanyi bari batwitse.
Umuyobozi w’ikigo cya Congo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (ICCN), Cosma Wilungula, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko abantu 16 barimo abarinzi 12 ba Parike ari bo baguye muri icyo gitero, abandi benshi bagakomereka bikabije.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byo byavuze ko umwe mu bashinzwe umutekano yabibwiye ko hapfuye abantu 13, ari na bo ubuyobozi bwa Parike ya Virunga bwatangaje.
Nta mutwe urigamba kiriya gitero gusa Wilungula yavuze ko abarwanyi 60 b’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ari bo bari bateze imodoka yari itwaye abasivili bo muri kariya gace ari na bo abarinzi ba Parike bageragezaga gutabwa mbwire y’uko bicwa.
Itangazo ubuyobozi bwa Parike ya Virunga bwasohoye na ryo ryemeza ko umutwe wa FDRL-FOCA ari wo uri inyuma ya kiriya gitero.
Itangazo riragira riti”Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko abarinzi bari mu nzira berekeza ku kicaro cyabo ubwo bahuraga n’imodoka ya gisivile yari yagabweho igitero yanatwitswe…Dushobora kwemeza ko abagabye iki gitero ari umutwe witwaje intwaro “FDLR-FOCA”.
Amakuru amaze iminsi avuga ko inyeshyamba za FDLR zimaze igihe zisumbirijwe n’igisirikare cya Congo FARDC, ari yo mpamvu ishobora kuba yatumye zishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, mu rwego rwo kwihimura.


2 Responses
RDC: FDLR yishe abantu 13 barimo n’abarinzi ba Pariki ya Virunga
NIBATAHE DUFATANYE KU RWUBAKA KUKO KUBA MU MASHYAMBA NTA MU MARO
RDC: FDLR yishe abantu 13 barimo n’abarinzi ba Pariki ya Virunga
NIBATAHE DUFATANYE KU RWUBAKA KUKO KUBA MU MASHYAMBA NTA MU MARO