Guverineri w’Intara ya Maniema, Auguy Musafiri, wavanwe ku mirimo ye n’abadepite bo muri iyi ntara adahari kuwa Gatatu, itariki 11 Ugushyingo 2020, aravuga ko yiteguye gusubira mu ntara ye kandi agakomeza imirimo ye.
Guverineri Musafiri kuri ubu ari i Kinshasa aho yatumiwe yitabire inama zigamije gukusanya ibitekerezo mu nzego zitandukanye zatangijwe n’umukuru w’igihugu, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ariko arasezeranya ko nagaruka mu ntara ye azakomeza akazi ke nk’uko byari bisanzwe.
Umuvugizi we witwa Albati Bendera kuri uyu wa Kane yagize ati: “Nyuma yo kugisha inama, guverineri azasubira mu murwa mukuru w’intara kugira ngo akore imirimo ye nk’uko byahoze. Guverineri w’intara arabasaba gutuza no gukomeza imirimo yanyu nk’uko bisanzwe ”.
Albati Bendera avuga kandi ko ikurwaho rya Guverineri Musafiri rinyuranyije n’itegeko nshinga n’uburenganzira bwo kwiregura.
Ati: “Ibyabaye kuri uyu wa gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2020 byari byagambiriwe kandi binyuranyije cyane n’itegeko nshinga rya Repubulika mu ngingo ya 138 n’ihame ryo kumva impande zombi.”
Soma inkuru bisa hano hasi
Guverineri Musafiri arashinjwa ibyaha birimo amacakubiri, gucunga nabi no kunyereza umutungo w’intara. Depite Gaspard Kalukula Lutaka uvugira itsinda ry’abadepite 15 muri 21 batoye kweguza Guverineri Musafiri, aravuga ko uyu muyobozi azanakurikiranwaho icyaha cyo kunyereza umutungo.


