Bwiza

RDC: Hari gukotezwa amafaranga yo kwitabira Miss Universe

imyidagaduro•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Kabiri, 3 Ugushyingo 2026 saa 09:21
RDC: Hari gukotezwa amafaranga yo kwitabira Miss Universe

1422857

Ubuyobozi bwa Miss Universe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwitabaje Leta, ibigo byigenga n’abaturage busaba ubufasha bw’amafaranga azafasha Jessie Calombay guhagararira igihugu mu irushanwa rya Miss Universe 2026.

Umuyobozi wa Miss Universe muri RDC, Anna Dokabika, yavuze ko imyiteguro y’uyu mukobwa igeze kure, ariko ko hakiri ikibazo cy’amikoro akenewe kugira ngo yitabire iri rushanwa mpuzamahanga.

Mu butumwa yashyize ahagaragara, Dokabika yasabye Perezida wa Repubulika, Madamu wa Perezida, Minisitiri w’Intebe, inzego za Leta, abikorera ndetse n’abaturage bafite ubushobozi kugira uruhare mu gukusanya amafaranga azifashishwa muri uru rugendo.

Yasobanuye ko Komite ya Miss Universe RDC yakoze ibishoboka byose kugira ngo Jessie Calombay ategurwe neza, ariko hakaba hakiri icyuho cy’amafaranga azishyura ibikorwa bimwe na bimwe ndetse n’ibikoresho azakenera mu irushanwa.

Ati: “Nubwo Komite ya Miss Universe RDC yakoze ibishoboka byose mu gutegura umukandida wacu, turacyafite icyuho cy’amafaranga akenewe kugira ngo twishyure ibikorwa bimwe na bimwe ndetse n’ibikoresho bijyanye no kwitabira kwe.”

Yakomeje avuga ko guhagararira igihugu mu irushanwa rikomeye nka Miss Universe atari inshingano za komite yonyine, ahubwo bisaba uruhare rw’abaturage n’izindi nzego z’igihugu.

Nubwo yasabye inkunga, ubuyobozi bwa Miss Universe muri RDC ntiburagaragaza amafaranga yose akenewe kugira ngo Jessie Calombay abashe kwitabira iri rushanwa.

Miss Universe 2026 izaba ifite umwihariko wo kwizihiza imyaka 75 iri rushanwa rimaze riba. Izabera i San Juan muri Puerto Rico, ihuze abakobwa bahagarariye ibihugu bitandukanye ku Isi.

Umuryango utegura iri rushanwa watangaje ko hashobora kuzitabira abakobwa bagera kuri 120.

Gahunda y'iri rushanwa iteganya ko igikorwa cyo kwerekana imyambaro gakondo kizaba ku wa 21 Ugushyingo 2026, mu gihe ijonjora ribanziriza irushanwa rya nyuma rizaba ku wa 22 Ugushyingo.

Umuhango wo gutanga ikamba rya Miss Universe 2026 uteganyijwe ku wa 24 Ugushyingo 2026.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.