Umuryango w’Abibumbye watanze umuburo ko ibijyanye n'umutekano n’ubutabazi mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) bikomeje kuzamba nubwo hari intambwe yatewe mu bikorwa bigamije amahoro mu karere nk'uko byemejwe n'Intumwa ya Loni mu Biyaga Bigari.
Kuri uyu wa Kabiri ushize, mu ijambo yagejeje ku Kanama k’Umutekano k'Umuryango w'Abibumbye, Xia Huang, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yavuze ko inzira z’amahoro za Washington na Doha zageze ku “ntambwe igaragara”, harimo n’ingamba ziganisha ku kwaka intwaro umutwe w’inyeshyamba wa FDLR, urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa Congo, no kohereza muri DRC itsinda ry’ubugenzuzi ry'akarere.
Gusa, yongeyeho ko imirwano ikomeje mu bice byinshi, abasivile bakaba ari bo igiraho ingaruka zikomeye nk'uko inkuru dukesha BBC ivuga.
Huang yaburiye ko ukwiyongera kw’ikoreshwa ry’indege nto z’intambara zitajyamo abapilote, ubushyamirane mu karere n’ikwirakwira rya Ebola, birimo kuzambya uko ibintu bimeze.
Xia Huang yavuze ko DRC n’u Rwanda byombi bigomba gushyira mu bikorwa mu buryo bwuzuye ibyo byiyemeje muri ayo masezerano, kubahiriza agahenge no kwirinda ibikorwa bishobora gutuma ubushyamirane bufata indi ntera.
Intumwa yihariye y'Umunyamabanga Mukuru wa Loni yashishikarije impande zose gukora ku buryo ibyo ziyemeje bihinduka “ibikorwa bishobora kugenzurwa”, yerekana ko amahirwe ariho ubu yo gutuma amahoro agerwaho ashobora kutazakomeza kubaho igihe cyose.


