Oplus_131072

RDC: Lt. Gen. Masunzu yasimbujwe General Major Nyembo Abdallah

Sangiza iyi nkuru

General Major Nyembo Abdallah muri iki cyumweru yagizwe umuyobozi w’Akarere ka 3 k’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC ), asimbuye kuri uwo mwanya Lt. General Pacifique Masunzu uherutse gufatwa no koherezwa i Kinshasa. Akarere ka 3 ka gisirikare karimo intara za Maniema, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Bas-Uélé, Tshopo, Haut-Uélé na Ituri.

Lt. Gen. Pacifique Masunzu, yanenzwe kuba atagaragara mu mikorere kandi acibwa intege kubera ko yamaze igihe kinini i Kinshasa, yatakaje uyu mwanya uhabwa umusirikare uzwiho kuba yegereye cyane akarere akoreramo. Amakuru aturuka mu gisirikare avuga ko uwahoze ari Komanda wa Zone ya 3 ya gisirikare yatawe muri yombi ku wa Mbere, itariki ya 3 Ugushyingo. Abatangabuhamya bavuga ko ifatwa rye ryabereye i Kisangani, umurwa mukuru w’Intara ya Tshopo, nyuma gato y’uruzinduko rw’Umugaba Mukuru wa FARDC.

Nk’uko iyi nkuru dukesha ACTUALITE.CD yibutsa, Gen. Nyembo Abdallah yagizwe komanda w’ibikorwa bya Sukola 1 muri Grand Nord na Front Nord mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ku itariki ya 22 Gicurasi 2025, n’Umugaba Mukuru wa FARDC. N’uburambe bw’imyaka itatu ayoboye ibikorwa bya gisirikare muri Ituri, yari asubiye muri Kivu y’Amajyaruguru, aho yahoze ari umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi muri Sukola 1.

92739F29 71B8 40A1 939C B6BD005E266D

Inshingano ze nka komanda mushya ziramusaba ubwitange bukomeye. Agomba guhangana n’ibibazo byinshi bikomeye, cyane cyane gushimangira ubwirinzi kugirango abarwanyi ba M23 batazaterea imbere. Uyu mutwe ugenzura igice kinini cy’ubutaka bwa Lubero kandi ubu wegereye cyane Beni n’Umujyi wa Kisangani.

Kuba azi byimbitse byinshi bijyanye n’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse akaba afite n’ubunararibonye yagize mu bikorwa bya gisirikare bihuriweho hagati ya FARDC n”Igisirikare cya Uganda(UPDF), General Major Nyembo Abdallah yitezweho kuzagira uruhare runini mu kugarura ituze mu karere kashegeshwe n’amakimbirane akomeje.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. uyu Nyembo Abdallah amazina ye nyakuri ni Sebastien UWIMBABAZI akaba mwene NYAMURINDA Augustin akaba akomoka I Congo Nil mu Karere ka Rutsiro, uyu mubyeyi we umubyara akaba yarahoze ayobora ishuri ryisumbuye I Nyanza kugeza muri Mata 1994. uyu Nyembo yize mu iseminari nto ya Karubanda, Aho yavuye ajya mu ishuri ry’amategeko n’ubutegetsi EDA BIRAMBO (ubu ryitwa St Joseph) ubu ni mu Karere ka Karongi, akaba yaraharangije yerekeza mu ishuri rikuru rya gisirikare ESM ryari riri ahari KIST ubungubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *