RDC: Minisitiri w’Intebe Sylivestre Ilunga na Guverinoma ye birukanwe

Sangiza iyi nkuru

Inteko Ishinga Amategeko ya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu yafashe umwanzuro wo kwirukana Minisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga na Guverinoma ye nyuma yo kubatakariza icyizere.

Minisitiri Ilunga yirukanwe nyuma y’igihe gito hatowe icyemezo cyo kumutakariza icyizere cyatowe atari mu nteko, kuko yari mu rugendo mu mujyi wa Lubumbashi aho yari yagiye guhura na Joseph Kabila.

Ni icyemezo yamaganye avuga ko “gifite impamvu za Politiki zidasobanutse zikihishe inyuma”, yungamo ko cyafashwe hirengagijwe ibiteganywa n’amategeko.

Sylivestre Ilunga yari Minisitiri w’Intebe wa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri Gicurasi 2019, nyuma yo gutangwa n’ishyaka FCC rya Joseph Kabila wari wiyunze na Perezida Felix Tshisekedi.

Ihuriro ry’aba bagabo bombi ryasenyutse mu Ukuboza 2020, nyuma yo gusanga hari gahunda zimwe na zimwe za Perezida Tshisekedi abo ku ruhande rwa Kabila bagiye bitambika, bigatuma adashyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage ba Congo Kinshasa.

Sylivestre Ilunga na Guverinoma ye birukanwe nyuma y’uko abadepite 377 muri 382 batoye bashyigikiye icyemezo cyo kubatakariza icyizere.

Aba birukanwe bashinjwa kunanirwa gusohoza neza inshingano bahabwa n’itegeko nshinga no kunanirwa kubahiriza ibyo bemereye inteko ishinga amategeko ubwo guverinoma yabo yashyirwagaho.

Ubwicanyi bukomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa RDC, kuba hari ingabo z’amahanga zivugwa ku butaka bwa Congo ndetse n’umutekano muke ukomeje kugenda wiyongera mu mijyi imwe n’imwe, na byo biri mu byatumye Minisitiri w’Intebe na Guverinoma ye batakarizwa icyizere.

Abakurikiranira hafi Politiki ya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo basanga gusesa Guverinoma ya Ilunga yari yiganjemo abo ku ruhande rwa Kabila ari intsinzi ikomeye cyane kuri Perezida Tshisekedi ugomba guhitamo ashyiraho Guverinoma igizwe n’abo ku ruhande rwe, bazamworohereza gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *