Umuryango uharanira amahoro witiriwe Bill Clinton wabaye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wanenze ubutabera bwa RDC burangwa n’itabwa muri yombi ridafite ishingiro, gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse no gutinza imanza z’abafungwa.
Uyu muryango wasohoye itangazo rinenga buriya butabera, nyuma y’urupfu rwa Lieutenant-Général Shabani Sikatenda wapfuye ku wa 4 Kamena 2024 aguye mu Bitaro bya Gisirikare bya muri Camp Tshatshi, i Kinshasa.
Uyu muryango utangaza ko impamvu z’itabwa muri yombi rye ryabaye mu Kwakira 2023 muri rusange zitazwi n’abaturage, ariko ukavuga zishobora kuba zifitanye isano n’intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa RDC.
Umuryango wa Bill Clinton uharanira Amahoro ukomeza kunenga “itabwa muri yombi ridafite impamvu, gufunga abantu mu buryo butemewe, no gutinza imanza” bikorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Wanagaragaje impungenge ko ibi bibazo ari byo bituma abantu bapfira mu magereza buri munsi, usaba ko hakorwa iperereza rigamije kumenya ukuri ku rupfu rw’uriya Jenerali.
FBCP yasabye kandi ko imanza zihutishwa, igihe abafungwa by’agateganyo bamara kinanozwa ndetse hakanacibwa burundu za gereza z’ibanga.
Mu kugaragaza ibitagenda neza, hanatanzwe urugero ku rubanza Gisèle Nebale Busima aregamo bamwe mu bayobozi bakomeye mu nzego za politiki n’umutekano za RDC, barimo Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya Katembwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, GĂ©n Christian Okura Ndaywel.
Uyu mudamu ufite ubwenegihugu bwa Amerika ashinja bariya bombi kumuta muri yombi no kumufunga mu buryo butemewe n’amategeko; ibitesha agaciro amahame y’igihugu cyakabaye kigendera ku mategeko.
Umwunganizi we mu mategeko, Me RenĂ© St-Fort, yamagana ibikorwa byakozwe “binyuranyije n’inzira z’amategeko, akanagaragaza ko ibyemezo byafatiwe umukikiya we “bidafite ishingiro mu mategeko.”


