Mushiki wa Joseph Kabila, Jaynet Désirée Kabila Kyungu,akaba n’umukobwa wa nyakwigendera Laurent-Désiré Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahamagajwe n’Urwego rwa Gisirikare rushinzwe Iperereza (DEMIAP).
Mu ibaruwa yohererejwe n’uwungirije umukuru w’uru rwego, Mjr .Gen Ndaywel Okula Christian , yategetswe ko agomba kwitaba bitarenze kuri uyu wa kane.
Ibaruwa igira iti”Ku mpamvu z’amakuru dukeneye usabwe kwitaba witwaje iyi baruwa,ku biro bishinzwe iperereza ( 10 Avenue) Bokolo mu mujyi wa Ngaliema.Icyo uhamagariwe uzakimenyeshwa uhageze.”
Jaynet Kabila ,ahamagajwe nyuma y’uko Fondasiyo (Foundation) ahagarariye ya ‘ Laurent-Désiré Kabila Foundation), itangaje ko ku wa Gatatu w’iki Cyumweru taliki 13 Werurwe 2024, abakora muri uru rwego rw’iperereza baje bagasaka ibiro byose by’iyi fondasiyo bakajyana imitungo yayo y’akamaro.
Yavuze ko uretse ibyatwawe, abakozi b’uru rwego bigabije Ishusho mbumbano ya Se (Statue)barayangiza ku manywa y’ihangu nyuma yo kujagajaga ibiro byose by’inyubako yafondasiyo.Ngo bakaba barabikoze ku nshuro ya gatatu kandi bigakorwa nta mpapuro zibibemerera.
Ni ibintu avuga ko ari ihohoterwa yakorewe akanamagana ababikoze.Ati: “Fondasiyo iramagana ihohoterwa yakorewe n’urwego rw’iperereza rwa gisirikare rutabanje kwerekana inyandiko ibemerera gusaka.”
“Twabibutsa ko nyuma yo gusahura ibiro byose bya fondasiyo, abo bakozi batwaye mudasobwa, disiki (Hard Disk)zikomeye, terefone n’ibindi bicuruzwa bifite agaciro.Banatwaye kandi imyenda n’inkweto.
Yongeyeho kandi ko abakozi batatu n’abashinzwe umutekano babiri b’iyi fondasiyo bafunzwe bityo agasaba ko barekurwa.”


