RDC yakumiriye ku butaka bwayo Radiyo na Televiziyo zo mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Inama Nkuru Ishinzwe kugenzura itangazamakuru muri RDC (CSAC), ku wa Kabiri yategetse ikigo Canal+ gufunga mu gihe cy’iminsi 90 Radiyo na Televiziyo zo mu Rwanda zigaragara kuri decodeur za Canal+.

Kiriya kigo kivuga ko ku wa 31 Mutarama no ku wa 1 Gashyantare 2023 hari raporo y’igenzura yagaragaje ko Canal+ Rwanda ngo yavangiye amashusho ya televiziyo zo muri Congo zirimo RTNC ya leta, Tele 50, Digital Congo, Molière TV na 10e rue.

Byari mu gihe cy’uruzinduko rwa Papa Francis muri RDC.

Icyo gihe nk’uko bigaragara mu myanzuro y’inama yahuje abagize CSAC ku wa Kabiri, ngo ibitangazamakuru byo muri Congo bitagaragaraga, ko ahubwo ibyo mu Rwanda ari byo “byatambutsaga ibiganiro byashoboraga gutuma abaturage bigumura ku buyobozi” bagatera icyizere igisirikare cya Leta mu nyungu za M23.

Ni ibintu ngo bitandukanye n’amasezerano CSAC yagiranye na Canal + Afrique, ikigo Canal + RDC ibarizwamo.

RDC yakumiriye biriya bitangazamakuru ku butaka bwayo, mu gihe umwuka mubi ukomeje kuba mubi hagati yayo n’u Rwanda ahanini kubera umutwe wa M23 ivuga ko ufashwa n’u Rwanda.

Ni umutwe kuri ubu ugikomeje imirwano n’Ingabo zayo, ndetse uracyigarurira ibice bitandukanye bya kiriya gihugu. U Rwanda ruhakana kugira ubufasha ubwo ari bwo bwose buwuha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *