RDF igiye kongerwamo icyiciro gishya inahabwe Umugaba Mukuru wungirije

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kigiye gushyirwamo icyiciro gishya kizaba kigizwe n’Ingabo zishinzwe ibijyanye n’ubuzima, hanyuma kinahabwe Umugaba Mukuru wungirije kitagiraga.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda Juvenal, ubwo kuri uyu wa Kane yasobanuriraga Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite umushinga w’Itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda mbere yo kwemeza ishingiro ryawo.

Minisitiri Marizamunda yasobanuye ko impinduka zigiye gukorwa muri RDF zije zikurikira amavuguruura aheruka gukorwa mu buyobozi bukuru bwayo.

Mu busanzwe Ingabo z’u Rwanda zabagamo ibyiciro bitatu, birimo icy’izirwanira ku butaka, izirwanira mu kirere ndetse n’iz’inkeragutabara.

Minisitiri Marizamunda yavuze ko amavugurura yakozwe mu buyobozi bwa RDF agomba gusiga buri kimwe muri ibi byiciro gihawe umugaba wungirije, bitandukanye n’uko byari bisanzwe.

Ati: “Ikindi gishya ni uko hagiyeho Umugaba Mukuru wungirije. Twari dusanzwe tutamufite, ariko kuri bya byiciro hagiyeho abagaba bungirije, ni ukuvuga hazajyaho Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka wungirije, uw’Izirwanira mu kirere wungirije, uw’inkeragutabara wungirije ndetse n’ushinzwe iby’ubuzima wungirije”.

Minisitiri w’Ingabo yavuze ko Umugaba Mukuru wungirije ndetse n’abagaba bungirije bashyizweho mu rwego rwo guufasha RDF kuba igisirikare kitajegajega kandi kizamara igihe kirekire.

Ati: “Bijyanye n’inshingano ingabo zifite kandi bikanajyana n’imiterere y’umutekano ku Isi yose ndetse no mu karere, byabaye ngombwa ko habaho amavugurura agamije kubaka igisirikare gikomeye gishingiye ku bunyamwuga…Ntabwo igisirikare twubaka ari igisirikare cy’uyu munsi ahubwo turubaka Igisirikare cy’igihe kirekire.”

“Ni cyo cyatumye tuvuga ngo CDS (Umugaba Mukuru w’Ingabo) agize umwungiriza igihe adahari imiyoborere ntihagarare, ari umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka agize umwungiriza ndetse n’izi nzego zindi, twaba twumva ko dufite ubuyobozi bw’ingabo butajegajega”.

Marizamunda yavuze kandi ko impinduka zanakozwe hagendeye ku mubare w’ibikoresho byiyongereye muri RDF, ku buryo hakenewe ubuyobozi buhamye bwo kubicunga.

Mu mpinduka zakozwe kandi ni uko Ishami rishinzwe ububanyi mpuzamahanga ndetse n’ubufatanye mu bya gisirikare ryabaga muri RDF ryimuriwe muri Minisiteri y’Ingabo, ikindi ingano y’imitwe (units) y’ingabo z’u Rwanda ikaba yaragiye yiyongera.

Minisitiri Marizamunda yatanze urugero ku yahoze yitwa Brigade ishinzwe iby’ubwubatsi (Engineering Brigade) yahindutse Engineering Command, mu gihe umutwe wa Military Police na wo wamaze gukura ugera ku rwego rwa Brigade; ibyanabaye ku bashinzwe itumanaho.

Abadepite nyuma yo guhabwa ibisobanuro kuri uriya mushinga, bagaragaje ko bashyigikiye ishingiro ry’uriya mushinga, kuko bawitezeho kongerera imbaraga ingabo z’u Rwanda zinasanzwe zitanga umusanzu ukomeye mu bindi bikorwa bigamije guteza imbere igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *