RDF itandukanye na FDLR: Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul mu kiganiro amaze kugirana n’itangazamakuru kuri uyu wa 27 Mata 2020, avuze ko ingabo z’u Rwanda zitandukanye n’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR mu gusubiza amakuru amaze iminsi avugwa ko izi ngabo zijya guteza umutekano muke ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Umukuru w’Igihugu yibajije icyo ababivuga bashingiraho mu gihe ubutaka bwa RDC bumazeho igihe imitwe yitwaje intwaro, haba mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse no muri Kivu y’Amajyepfo.

Perezida Kagame yavuze ko inzego z’iperereza zamenye amakuru y’uko ku butaka bwa RDC hari imitwe myinshi, yaba ituruka mu Burundi, imitwe ishamikiye kuri FDLR, iya Mai Mai muri Teritwari nka Fizi, ati: “Hari imitwe yitwaje intwaro myinshi bitakoroha kubara.”

Akomeza ati: “Ntabwo nzi impamvu abantu bashaka kuyobya, Abanyarwanda bavugwa kubayo kandi bamazeyo igihe kinini ni abakomoka kuri FDLR, ntabwo ari RDF, baratandukanye.”

Perezida Kagame yavuze ko nta musirikare n’umwe wa RDF wigeze ajya kuri ubwo butaka. Bitandukanye n’ibyo ibitangazamakuru ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta (NGOs) yatangaje, uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko na leta ya RDC izi neza ko nta musirikare w’u Rwanda uri ku butaka bwayo.

Perezida Kagame yavuze ko [abashinzwe iperereza mu Rwanda] bahaye leta ya Congo amakuru yavuye mu isuzuma bakoze ku kibazo cyavuzwe muri Kivu y’Amajyaruguru, nayo iyashingiraho ikora operasiyo ku mitwe itandukanye ishamikiye kuri FDLR.

Ati: “Ubwo batangiye operasiyo bagendeye kuri aya makuru ndetse n’ubufatanye basanzwe bafitanye(…)bwabyo byahindutse icyaha” bagatangira gusebya u Rwanda, ati: “Ntabwo bavuga ku kubaho kwa FDLR ndetse n’ibibazo iteza muri RDC.”

Yatanze urugero rwa FDLR yavuzweho kugaba igitero ku barinda Pariki ya Virunga muri Teritwari ya Rutshuru, ikicamo 12 n’abandi baturage 5. Yibaza impamvu abashinja ingabo z’u Rwanda kwinjira muri iki gihugu, nta cyo bigeze bavuga kuri iki gitero.

Mu minsi ishize ni bwo sosiyete sivile ikorera i Goma yatangaje ko hari ingabo z’u Rwanda zarenze imbibi, zikinjira mu butaka butagira nyirabwo, akurikirana n’ayazishinje kugira uruhare muri operasiyo Sokola 2 igamije kurandura imitwe yitwaje intwaro. Aya makuru ntiyigeze yemezwa n’uruhande rw’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda cyangwa iza RDC. Ku rundi ruhande, byafashwe nko gushaka guhindanya umubano ibihugu byombi bifitanye, bisanzwe bishinjwa ibitangazamakuru n’imiryango bitandukanye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RDF itandukanye na FDLR: Perezida Kagame
    Nta washidikanya ko RDF itandukanye na FDLR.RDF ni ingabo z’igihugu,naho FDLR ikarwanya igihugu.Gusa bombi bakoresha Kalashnikov bakica abantu.

  2. RDF itandukanye na FDLR: Perezida Kagame
    Nta washidikanya ko RDF itandukanye na FDLR.RDF ni ingabo z’igihugu,naho FDLR ikarwanya igihugu.Gusa bombi bakoresha Kalashnikov bakica abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *