Itsinda ry’abayobozi bakuru bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika bayobowe na Maj Gen Daryl Bohac usanzwe ari umuyobozi w’ingabo za Leta ya Nebraska, bari mu Rwanda aho bitabiriye ishyirwaho ry’ubufatanye hagati ya RDF, igisirikare cya Nebraska ndetse n’icya Repubulika ya Tchèque.
Aba basirikare bo muri Leta ya Nebraska iri muri 50 zigize Leta zunze ubumwe za Amerika, bari mu Rwanda kuva ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira kugeza ku wa Mbere tariki ya 01 Ugushyingo.
Ejo ku wa Gatanu Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Cazura, yahuye na Maj Gen Bohac mu rwego rwo kuganira ku ngingo zitandukanye zifitiye inyungu ibihugu uko ari bitatu.
Binyuze mu iyakure ry’amashusho, Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Repubulika ya Tchèque, Lt Gen Jaromir Zuna ndetse n’itsinda azaba ayoboye, na bo bazitabira ibiganiro ibisirikare by’ibihugu uko ari bitatu bizagirana ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.
Urubuga rwa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda rwatangaje ko ibiganiro hagati y’igisirikare cy’u Rwanda, icya Repubulika ya Tchèque n’icya Nebraska bizasiga bifunguriye imiryango ziriya mpande uko ari eshatu, bikaziha amahirwe yo gufashanya ariko nanone hagambiriwe inyungu zihuriweho.
Ubufatanye bw’ibi bihugu uko ari bitatu bwateguwe binyuze muri gahunda ya State Partnership Program (SPP), gahunda y’ubufatanye mu bya Gisirikare ya Minisiteri y’ingabo z’Amerika (DoD), icungwa kandi ikayoborwa na biro y’ingabo z’iki gihugu.
SSP yatangiye mu 1992, mu rwego rwo gushyiraho umubano ushingiye ku mwuga hagati y’ingabo z’Amerika n’ingabo z’amahanga.
Kuri ubu iriya gahunda ihuza Leta zitandukanye muri Amerika n’ibindi bihugu 83 byo hirya no hino ku Isi, birimo 15 byo ku mugabane wa Afurika.
U Rwanda rwayinjiyemo muri 2019 binyuze mu amasezerano y’ubufatanye RDF yasinyanye n’ibisirikare cya Leta ya Nebraska agamije gufatanya mu bijyanye no kubungabunga amahoro ku isi, guhangana n’ibiza n’ibindi.
Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’Umuyobozi w’Ingabo za Nebraska, Maj. Gen. Daryl L. Bohac.


