Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, zigaruriye uduce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma twaherukaga kwigarurirwa n’ibyihebe.
Utu duce twombi tuzwiho kubamo imirima myinshi y’imyumbati, duherereye mu karere ka Palma ho mu ntara ya Cabo Delgado, nko ku bilometero 55 uvuye mu mujyi wa Palma.
Ibyihebe byaherukaga kujya kutwihishamo by’agateganyo, mu rwego rwo kongera kwisuganya, kugira ngo birebe uko byakora ibikorwa biganisha ku kongera kwigarurira uduce byirukanwemo ubwo ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zabikubitaga incuro mu mwaka ushize.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko RDF na FADM bigaruriye turiya duce nyuma y’ibitero byamaze iminsi ibiri.
Ntihatangajwe niba hari ibyihebe byaba byaraguye muri ibyo bitero.
Muri Operasiyo yo guhiga biriya byihebe ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zamenyesheje iza SADC zizisaba kuryamira amajanja, mu rwego rwo kwirinda ko ibyihebe byahungira mu duce zigenzura.
Ingabo z’u Rwanda ubwo zari zimaze kwigarurira turiya duce, zasuwe n’Umuyobozi wazo Maj Gen Innocent Kabandana.
Gen Kabandana yashimiye ingabo z’ibihugu byombi, azisaba gukomeza kwimakaza ubushishozi n’ikinyabupfura mu rwego rwo gusoza ubutumwa bwazo neza.
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zigaruriye turiya duce mu gihe Perezida wa Repububulika, Paul Kagame yatangaje ko akazi Ingabo z’u Rwanda zatumwe muri Mozambique zagasohoje ku kigero cya 85%.
Perezida Kagame cyakora cyo yavuze ko izi ngabo zishobora kumara muri kiriya gihugu igihe kirekire kuko nyuma yo guhashya ibyihebe hazakurikiraho ibikorwa byo kongerera ubushobozi ingabo zacyo.


