Bwiza

RDF na UPDF bashimangiye umubano n'imikoranire

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatandatu, 28 Ugushyingo 2026 saa 05:48
RDF na UPDF bashimangiye umubano n'imikoranire

227391

Intumwa z’Ingabo za Uganda (UPDF), ziyobowe na Maj Gen Felix Busizoori, Umugaba wungirije w’Ingabo zirwanira ku butaka, ku wa Gatanu zagiriye uruzinduko ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) giherereye ku Kimihurura, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi.

Muri urwo ruzinduko, izo ntumwa zahuye n'Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, bagirana ikiganiro ku ngingo zifitiye inyungu impande zombi, banagaruka ku kamaro ko gukomeza imikoranire hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi.

Urwo ruzinduko kandi rwaranzwe n’inama yahuje intumwa za UPDF n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.

Iyo nama yabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo ku bibazo bihuriweho, kurushaho gukomeza umubano usanzweho no kurebera hamwe uburyo ubufatanye mu bya gisirikare bwakongerwa; nk'uko Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda yabitangaje.

Maj Gen Felix Busizoori yavuze ko uru ruzinduko ari umwanya w’ingenzi wo kuvugurura no gukomeza umubano umaze igihe kirekire hagati ya UPDF na RDF, no kongera gushimangira ubushake bahuriyeho mu guteza imbere amahoro, umutekano n’ituze mu karere, ndetse n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage bo mu bihugu byombi.

Ati: “UPDF na RDF bifitanye umubano umaze igihe kirekire. Turi hano kugira ngo twongere gushimangira uwo mubano w’ingenzi ingabo z’ibihugu byombi zimaze igihe zifitanye. Twaganiriye ku ngingo zitandukanye zijyanye n’umutekano, amahoro n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage bacu batuye mu bice bihana imbibi."

Yunzemo ati: "Twasuzumye izo ngingo kandi twemeranya ku cyerekezo cy’ubufatanye bwacu. Twatangiye ibikorwa bihuriweho bihuza abasirikare n’abaturage muri Uganda no mu Rwanda, kandi byagize uruhare mu kunoza imikoranire hagati yacu.”

Intumwa za UPDF kandi zasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zinasura Ingoro y'amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Uru ruzinduko rwongeye kugaragaza ubushake bw’Ingabo z’u Rwanda bwo gukomeza umubano n’ubufatanye bukomeye n’Ingabo z’ibihugu by'inshuti, hagamijwe guteza imbere amahoro, umutekano n’ituze mu karere.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.