RDF yemeje ko iheruka guta muri yombi abarwanyi b’umutwe wa RED-Tabara

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyemeje ko giheruka guta muri yombi abarwanyi 19 bo mu mutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Ni amakuru RDF yemeje mu itangazo rigenewe abanyamakuru, rivuga ko abo barwanyi batawe muri yombi ku wa 29 z’ukwezi gushize.

Itangazo riragira riti: “Ku wa 29 Nzeri, abarwanyi 19 b’Abarundi bavuze ko babarizwa mu mutwe wa Red-Tabara, bambutse bava mu Burundi baza mu Rwanda. Abo barwanyi bari bitwaje imbunda, bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe, mu murenge wa Ruheru w’akarere ka Nyaruguru aho bafungiye.”

Igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko cyamaze kumenyesha ibya bariya barwanyi Itsinda ry’abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa (EJVM), kugira ngo ryite kandi rikore iperereza kuri kiriya kibazo cyarenze imbibi z’ibihugu.

Hari amakuru avuga ko Leta y’u Burundi yari yifuje ko u Rwanda ruyishyikiriza bariya barwanyi bitanyuze muri EJVM.

Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko cyafashe abarwanyi ba Red-Tabara, nyuma y’amasaha make Leta y’u Burundi isabye iy’u Rwanda kuyishyikiriza abarwanyi ivuga ko baheruka kugaba igitero i Burundi baturutse mu Rwanda akaba ari na ho bagaruka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, ku wa Gatanu w’iki cyumweru yavuze ko icyo gitero cyagabwe muri Komini Kabarore ho mu Ntara ya Kayanza, ku wa 25 Nzeri 2020.

Abakigabye leta y’u Burundi yise ‘amabandi’ ngo bateye ku musozi wa Tondero ku mugoroba saa kumi n’ebyiri n’iminota 45, bica umuturage witwa Bucumi Grégoire w’imyaka 30 y’amavuko.

Nkurikiye yavuze ko aba bitwaje intwaro baturutse ku gasozi ko ku Cyitegererezo, Umurenge wa Kuwimbogo. [Bishoboke ko yavugaga mu Mudugudu wa Uwimbogo, Akagari ka Uwumusebeya, Umurenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru].

Ngo ubwo aba bitwaje intwaro bagarutse mu Rwanda basiga banibibye ihene zirindwi.

Yunzemo ko “Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu isaba leta y’u Rwanda koherereza u Burundi aba banyabyaha nk’uko ihora ibigenza iyo ifashe abakoreye ibyaha mu Rwanda, kuko nayo ibohereza bagakurikiranwa n’ubutabera.”

U Burundi bwavuze ko bwatewe n’abaturutse mu Rwanda, nyuma y’amezi arenga abiri u Rwanda na rwo rugabweho igitero n’abo igisirikare cyavuze ko baturutse i Burundi akaba ari na ho basubira.

Ni igitero cyagabwe mu murenge wa Ruheru w’akarere ka Nyaruguru ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena, kigwamo bane mu bari bakigabye abandi batatu bafatwa mpiri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *