I Rebero mu mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye ya bisi itwara abanyeshuri yo ku ishuri rya Path to Success ubwo imodoka yarengaga umuhanda, ijya kugwa mu ishyamba.
Mu kiganiro kirambuye umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yagiranye na RBA, yatangaje ko ku bw’amahirwe nta mwana wapfiriye muri iyo mpanuka.
Gusa yavuze ko muri iyi mpanuka hakomerekeyemo abana 15 n’umushoferi wari utwaye iyo bisi. Yanavuze ko bahise ko boherezwa mu bitaro bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali ngo bitabweho.
Birakekwa ko iyi mpanuka yatewe no kubura uburyo bwo kugabanya umuvuduko kw’iyi modoka buzwi nka feri.



