RED-Tabara yifatiye ku gahanga ubutasi bw’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa RED-Tabara uvuga ko urwanya ubutegetsi bw’u Burundi wavuguruje amakuru aheruka gutangazwa na Perezida Paul Kagame, uvuga ko ubutasi bw’u Rwanda bwamuhaye amakuru atari yo.

Perezida Kagame mu kiganiro aheruka kugirana na Jeune Afrique, yatangaje ko ibitero u Burundi bumaze iminsi buvuga ko bwagabweho n’umutwe wa RED-Tabara nta byigeze bibaho, ko ahubwo ari ibinyoma Leta y’iki gihugu yahimbye mu rwego rwo gusiga icyasha u Rwanda.

Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo u Burundi bwijunditse u Rwanda runafata icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi, nyuma y’igitero bwavuze ko umutwe wa RED-Tabara wagambye ahitwa mu Gatumba hafi n’umupaka wa RDC.

Icyo gihe Gitega yavuze ko icyo gitero cyiciwemo abantu 20 “biganjemo abagore n’abana” mbere yo gushinja u Rwanda kuba ari rwo rufasha RED-Tabara binyuze mu “guha imyitozo, kugaburira, gucumbikira no gusigasira abarwanyi bayo”.

Umukuru w’Igihugu yabwiye Jeune Afrique ko amakuru ubutasi bw’u Rwanda bwabonye agaragaza ko igitero cya RED-Tabara u Burundi bwitiriye u Rwanda nta cyigeze kiba, ko ahubwo ari bwo bwagihimbye.

Ati: “Ntibyigeze biba. Ubutasi bwacu bwagaragaje ko nta muntu wigeze agaba igitero [ku Burundi]. Ni ibintu byahimbwe. Barabizi ko tudakorana na RED Tabara cyangwa abandi, mbese nta gihamya na kimwe kibigaragaza. Yaba Godefroid Niyombare, yaba RED Tabara, nta n’umwe watera aturutse mu Rwanda. Ni cyo cyemezo twafashe. Kugeza ubu, ni uko ibintu bihagaze.”

Umutwe wa RED-Tabara mu butumwa wanyujije ku rubuga rwayo rwa X, wavuze ko ari wo wagabye ibitero ku Burundi, ushinja ubutasi bw’u Rwanda guha Perezida Kagame amakuru atari yo.

Yagize iti: “Mu kiganiro Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yahaye Jeune Afrique cyasohotse ku wa 25 Werurwe, yatangaje ko inzego z’ubutasi ze zagaragaje ko nta muntu wigeze atera ubutegetsi bwa CNDD-FDD, ko ari ibyo bwahimbye. Biragaragara ko inzego z’ubutasi zamuhaye amakuru atari yo.”

RED-Tabara yavuze ko ishimangira ko ari yo yateye u Burundi.

Uyu mutwe wunzemo ko nta yandi mahitamo ufite atari ayo kurwanya “ubutegetsi bubi kandi butemewe” bumaze igihe bwica abaturage b’u Burundi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *