Bwiza
ads

RIB yafunze 4 bakekwaho kwica murumuna wa Robert Mckennah

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 14 Ukwakira 2026 saa 12:49
Iminota 1 yo gusoma
RIB yafunze 4 bakekwaho kwica murumuna wa Robert Mckennah

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Abanyarwanda bane bamaze gufatwa bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Mugaba Fred, wishwe i Kigali.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko nta munyamahanga ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu.

Yasabye abantu kwirinda gukwirakwiza ibihuha bivuga ko Mugaba Fred yishwe n’Abanyasudani y’Epfo, ashimangira ko amakuru agomba gutangazwa ashingiye ku bimenyetso byizewe.

RIB yihanganishije umuryango wa nyakwigendera wagize ibyago byo kubura uwe mu buryo butunguranye, iwizeza ko iperereza rizakomeza kandi abakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bagakurikiranwa hakurikijwe amategeko.

Kugeza ubu, nta yandi makuru arambuye yatangajwe ku bakekwa bafashwe cyangwa ku buryo uru rupfu rwabaye.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.