RIB yatangaje ibyavuye mu iperereza ryayo ku ihohoterwa umupolisi w’u Rwanda ashinjwa gukorera impunzi

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri yo gucunga ibiza (Minema), yatangaje ko iperereza ryakozwe n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ryagaragaje ko nta hohoterwa rishingiye ku gitsina umupolisi w’u Rwanda yigeze akorera imwe mu mpunzi yaturutse muri Libya icumbikiwe mu nkambi ya Gashora.

Ku wa 15 Mata ni bwo Andrea Gagne ukurikirana ubuzima bw’impunzi z’i Gashora yatangaje iby’ihohoterwa byavuzwe ko ryakorewe umwana w’umuhungu w’imyaka 16 y’amavuko.

Uyu mugore abinyujije kuri Twitter yavuze ko “Impunzi zifite ububabare bushya bukomeye, nyuma y’uko umupolisi ahohoteye umuhungu w’imyaka 16 wo muri Eritrea.”

Icyo gihe byanavuzwe ko uretse ihohoterwa ryo ku mubiri iyo mpunzi yakorewe, hanabayeho kugerageza irishingiye ku gitsina.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Minema yaraye ishyize ahagaragara, yavuze ko nta hohoterwa ryigeze ribaho.

Iyi Minisiteri isobanura uko ikibazo giteye, yavuze ko ku wa 13 Mata, impunzi eshatu( babiri bakuze n’ukiri muto umwe), harimo n’iyatanze ikirego, zagarutse mu kigo cy’impunzi cya Gashora nyuma y’isaha yo gutaha. Mu buryo bukurikije amategeko, ngo bafungiwe mu nzu iri ku marembo kugeza igihe umuyobozi wa polisi yahagereye. Umupolisi ngo yibukije impunzi akamaro ko gushyiraho amategeko yo gutahiraho, cyane mu rwego rwo gukumira Covid-19.

Minema yasobanuye ko nta hohoterwa ryigeze ribaho icyo gihe igira iti” Raporo yo kwa muganga yemeje ko nta hohoterwa rishingiye ku mubiri ryigeze ribaho kandi n’ubuhamya bw’abatangabuhamya babonye ibyabaye barimo na bagenzi b’uwareze bwerekana ko nta hohoterwa rishingiye ku gitsina ryigeze ribaho. Icyo gihe uwatanze ikirego ntabwo yigeze atandukanwa na bagenzi be.”

Raporo ya RIB ivuga ko iperereza ryagaragaje ko zimwe mu mpunzi zikuze ari zo zashyize igitutu ku watanze ikirego, kugira ngo ahimbe ibirego by’ibihimbano byanyujijwe mu itangazamakuru rikabitiza umurindi.

Raporo ivuga ko iriya mpunzi itazashyikirizwa ubutabera kugira ngo iryozwe ibirego byayo bihimbano.

Ku wa10 Nzeri 2019, ni bwo Leta y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR basinye amasezerano areba impunzi zimwe z’Abanyafurika zaheze muri Libya ziri mu mayira zishaka kujya i Burayi.

Icyo gihe u Rwanda rwemeye kwakira impunzi 500 ruzicumbikira muri iriya nkambi ya Gashora, gusa zimwe muri zo zatwawe na bimwe mu bihugu by’Uburayi na Amerika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *