Abacuruza ibyuma bizwi nka ‘Ferabeto’ (fer à béton) mu Rwanda ndetse n’ababyubakisha, bamenyeshejwe ko ubwoko bw’ibi byuma bifite ubukomere buri munsi ya 500 MPa (500N/ mm2), bitemewe.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera umuguzi RICA kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022. Rivuga ko abantu barebwa n’iki cyemezo barimo abatumiza ibi byuma mu mahanga, ababikora n’ababikoresha ko “bahawe amezi atandatu kugira ngo babe bamaze gukoresha ibyo byuma basanganywe mu bubiko bwabo.” Rikongera riti “Uretse abamaze kwishyura ibyo batumije kandi babifitiye gihamya cya banki bakoresha, nta muntu wemerewe gutumiza mu mahanga/kwishyura ibindi byuma bifite ubukomere bwavuzwe adafite uruhushya nyumo y’aho iri tangazo rishyiriweho umukono.” Iri tangazo rivuga ko iki cyemezo cyo guhagarika ibi byuma bifite ubukomere buri munsi ya 500 MPa (500N/ mm2) gitangira kubahirizwa ku wa Mbere tariki 14 Ugushyingo nyuma yuko iri tangazo rigiriye hanze, icyakora abagifite ibi byuma bakaba bahawe amahirwe.

4 Responses
RICA yaburiye abakoresha fer à béton bubaka mu Rwanda
Hhhhh! Ariko sha! Mwabaye mute koko ubwo umushoramari wundi yaje Murwanda utanze akantu wese ibye biba byujuje ubuziranenge naho utagatanze namwe murabyumva ingero zirahari

Nibajije akabazo RICA imfashe nsobanukirwe
Ngo ababifite babikoreshe gute kd bitemewe?
Ababitumije kd bafite gihamya none se gihamya ya bank ihita ibigira ibyujuje ubuziranenge?
Ngo ntawuzabitumiza ntaruhushya uruhushya ruhuta rubjgira bitavatifu se?
Nyamara abayobozi mubeshya presida pe namwe mwakagiye imbere yubutabera muri ababeshyi kd mukanitwaza ikigo mukurwanya abo mudashaka.