Rocky Kimomo yizihirije isabukuru ye y’amavuko mu birwa bya Karayibe

Sangiza iyi nkuru

Amakuru akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umusobanuzi wa Filimi uzwi nka Rocky Kimomo n’umuhanzi Mr. Kagame ubu barimo kubarizwa mu birwa byo mu majyepfo ya Amerika ahitwa St. Mareen aho uyu musobanuzi yagiye kwizihiriza isabukuru ye y’amavuko.

Bivugwa ko aba bombi bavuye mu Rwanda tariki 15 Kanama 2020 babanza guca muri Tanzania mbere y’uko berekeza ku mugabane wa Amerika.

Mr. Kagame aganira na Genesis TV ntabwo yigeze avuga ko aho bari baba barajyanwe na gahunda z’umuziki cyangwa se niba bagiye kwibera muri ibyo birwa.

Ati “Ubu tuvugana ndi ahantu bita Karayibe, mu kanya nimpuguka ndaza no kuguha amafoto abihamya.”

Ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 24 Kanama 2020 ni bwo Rocky yari yagize isabukuru y’amavuko, bifata ifoto bari ku Nyanja berekana ko ari ho bagiye gukorera ibirori byo kwishimira uwo munsi mukuru wa Rocky.

Zimwe mu nshuti z’aba bombi ziratangaza ko Rocky na Mr. Kagame bagiye i St. Marteen muri Karayibe, aho ngo amahirwe menshi badashobora kuzagaruka mu Rwanda gusa na none bamwe bakavuga ko baba baragiye kuhafatira amwe mu mashusho y’indirimbo ya Mr. Kagame, Rocky we akaba yaramuherekeje.

Mr. Kagame avuye mu Rwanda mu gihe indirimbo ye yitwa “Ntiza” iri mu zihataniye ibihembo cy’izakunzwe cyane mu mpeshyi y’uyu mwaka mu bihembo bya Kiss summer Awards.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *