rssb_ejo_heza.jpg

RSSB yavuze ku bakata abakozi babo amafaranga ya EjoHeza ku gahato

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe bivugwa ko kujya muri gahunda ya EjoHeza ari ubushake, hari bamwe mu bakozi ba leta nk’abarimu ndetse na bamwe mu banyamuryango b’amakoperative atandukanye bavuga ko bakatwa amafaranga y’ubu bwizigame ku gahato, ibintu ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko bikwiye guhagarara ahubwo hakongerwa ubukangurambaga.

Ibi byongeye kugarukwaho kuri uyu wa Gatanu, itariki 20 Ugushyingo mu kiganiro Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB, cyagiranye n’itangazamakuru cyari kigamije kurimurikira ibimaze kugerwaho mu mpinduka kiri gukora zigamije kukigira ikigo cy’ubwiteganyirize gishyira umunyamuryango imbere, kigendera ku makuru kandi gifite imikorere yo ku rwego rwo hejuru (a member first, data-driven, and high performing organization).

Muri Nzeri umwaka ushize nibwo humvikanye abarimu bo muri bimwe mu bigo byo mu Karere ka Rusizi babwiye imwe mu maradiyo akorera mu Rwanda ko bari gusinyishwa ku gahato inyandiko zigaragaza ukeneye kujya yizigamira mu kigega”Ejo heza” bikorwa n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Bamwe muri aba barimu bavuze ko bari kubwirwa ko utazemera kwizigamira mu kigega “Ejo heza” azamburwa akazi ke kagahabwa abandi ndetse agafatwa nk’udashyigikira gahunda za leta. Aba barimu bavugaga ko buri mwalimu atagetswe kwizigamira amafaranga 1500 Frw buri kwezi akurwa ku mushahara we atagishijwe inama.

Bavugaga ko ibi bishobora gutuma ubuzima bwabo bubangamirwa ahanini bitewe nuko amafaranga bita make bahembwa mu bwarimu ari yo abafasha gutunga imiryango yabo ahanini bakaba basanzwe banafite ibindi bigega bizigamiramo bityo bagasaba ko hakorwa ubukangurambaga umwarimu agasinya yemera ko azajya akatwa amafaranga ku mushahara we ku bashake bwe.

Iki kibazo kuri uyu wa Gatanu cyongeye kubazwa ubuyobozi bwa RSSB maze Umuyobozi Mukuru, Regis Rugemanshuro asubiza muri aya magambo:

“Ndabisubiramo kujya muri EjoHeza ni ubushake. Ubutumwa twaha abayobozi babikora nuko ntabwo ariko byagakwiye kuba bikorwa, uburyo bwiza nyabwo bwo kubikora ndetse tunabifatanyijemo..n’abakozi bacu muri utwo duce, ku mashami yacu ahari, ndetse n’abayobozi b’ibanze dukorana nabo, ntabwo kujya muri EjoHeza ariko ni iby’ingirakamaro pe.”

Umuyobozi mukuru wa RSSB yakomeje ashimangira ko nubwo atari itegeko ariko ari ku nyungu z’Abanyarwanda kuko gusaza ari umugisha abantu bose ari ho berekeza, ariko bakwiye no gutekereza uko bazabaho mu gihe cy’izabukuru.

Yakomeje agira ati: “sinavuga ngo biragoye kubisobanura kumva ukuntu umuntu ahatira abantu kubijyamo, ariko aho biri gukorwa guhatirwa abantu, byagombye guhatirwa abantu mu buryo bwiza bwo kubasobanurira ntabwo ari itegeko ariko ni amahirwe Umunyarwanda wese yagombye kubyaza umusaruro.”

rssb_ejo_heza.jpg

EjoHeza yashyizweho na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igenwa n’itegeko N° 29/2017 ryo kuwa 29 Kamena 2017. EjoHeza ni ubwizigame bw’Igihe kirekire bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango. EjoHeza ifasha Abanyamushahara n’abandi bose babarizwa mu byiciro bikurikira:

(1) Abantu bikorera cyangwa bakorera abandi mu byiciro by’imirimo itandukanye batagengwa n’amategeko y’umurimo cyangwa amategeko yihariye.

(2) Umukozi ukorera umushahara hatitawe ku bundi bwiteganyirize yaba arimo, wifuza kwizigamira by’igihe kirekire (3) Umunyamuryango utakitabira ubwiteganyirize yari arimo ariko akaba ashobora kububonamo amafaranga hakurikijwe amategeko abugenga, akayimurira kuri konti ya EjoHeza yo kwizigamira by’igihe kirekire.

(4) Umwana uri munsi y’imyaka cumi n’itandatu (16) y’amavuko uteganyirizwa kuri konti y’ubwizigame bw’igihe kirekire yashyizweho n’umubyeyi cyangwa umwishingizi we. (5) undi muntu uwo ari we wese utavuzwe mu byiciro byavuzwe haruguru.

RSSB ivuga ko mu mpera z’igihembwe cya mbere, gahunda ya EjoHeza yiyandikishijemo abantu 770.450 muri bo 528.003 ni abizigamira bihoraho. Ivuga ko ibi byerekana ubwiyongere bw’abizigama 186.576 (55%) kuva ku ya 30 Kamena 2020. Amafaranga yose yazigamwe yageze kuri miliyari 6.6.

Kugeza ubu, abafatabuguzi ba EjoHeza bagera ku 950.000, abagera ku 700.000 batanze hafi miliyari 8 mu kwizigama. RSSB ikaba iteganya ko ubwizigame buzazamuka kugeza kuri miliyari 12 mu mezi arindwi ari imbere binyuze mu bukangurambaga guhera hasi.

Kugeza ubu, uturere 5 twa mbere mu kwizigamira muri EjoHeza, umwaka w’ingengo y’imari 2020/2021, hashingiwe ku muhigo wa buri Karere :

1. Nyamasheke:78.2%
2. Gakenke:64.6%
3. Gisagara:57.4%
4. Huye:56.9% 5.
5. Rubavu:55.7%

Ni mu gihe uturere 5 twa nyuma mu kwizigamira muri EjoHeza umwaka w’ingengo y’imari 2020/2021, hashingiwe ku muhigo wa buri Karere higanjemo uturere two mu Mujyi wa Kigali tuza mu myanya y’inyuma:

26.Kayonza:27.9%
27.Rwamagana:25.6%
28. Gasabo:19.3%
29. Kicukiro :17.4%
30. Nyarugenge :15.9%

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RSSB yavuze ku bakata abakozi babo amafaranga ya EjoHeza ku gahato
    Ariko ayo mafaranga yose bakata ku umushahara babona,umuntu yasigarana iki ? Pension ntiba ihagije.

  2. RSSB yavuze ku bakata abakozi babo amafaranga ya EjoHeza ku gahato
    Ariko ayo mafaranga yose bakata ku umushahara babona,umuntu yasigarana iki ? Pension ntiba ihagije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *