Abahinzi bo mu karere ka Rubavu basabye inzego zishinzwe kubareberera kujya zibamenyesha ibibakorerwa, mu rwego rwo kugira uruhare mu kubibungabunga no kubisigasira.
Ni nyuma y’amahugurwa ya Transparency International agamije kuzamura uruhare rw’abahinzi n’aborozi mu bibakorerwa aba baturage bari bamazemo iminsi.
Kambogo Ildephonse uyobora akarere ka Rubavu ubwo yasozaga aya mahugurwa, yatangaje ko uruhare rw’umuturage ari ngombwa mu kwihitiramo ikimukorerwa.
Yashimye abafatanyabikorwa barimo CCOIB muri iyi gahunda uruhare rwabo mu kuzamura imyumvire y’abaturage, bakamenya ikibafitiye inyungu kandi kijyanye n’aho batuye n’aho bakorera.
Ati: “Tuzasangira amakuru kandi rwose abahinzi n’aborozi bagomba kwegerwa kugira ngo bagire uruhare mu bibakorerwa, ibitekerezo batanze tukabishyira mu igenamigambi, nyuma tukagaruka tukamubwira ibyashyizwemo n’ibitashyizwemo.”
Meya wa Rubavu yakomeje avuga ko mu karere ka Rubavu hakenewe ikigo cy’amahugurwa y’Abahinzi n’Aborozi, ndetse ahamya ko mu myaka yatambutse byagaragaraga ko abakora ubuhinzi n’ubworozi batagiraga uruhare mu gutanga ibitekerezo bijya mu igenamigambi ku buryo bushimishije, kuko byagiraga ingaruka mu guha umuturage ibitamugira akamaro.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International, Mupiganyi Appolinaire, avuga ko guha umuturage uruhare mu bimukorerwa ari imwe muri gahunda igihugu cyabonye.
Ati: “Guha umuturage ijambo akagira uruhare mu bimukorerwa ni imwe muri gahunda igihugu cyabonye mu kwimakaza imiyoborere myiza, natwe tukaba twarifuje gutera ingabo mu bitugu kugira ngo bizanagire uruhare mu kugabanya ruswa n’akarengane.”
Akomeza avuga ko impamvu batekereje ku bahinzi borozi, ari uko iyi segiteri iza mu nkingi za mwamba ku mibereho y’abanyarwanda, kuko abenshi batunzwe n’ubuhinzi kandi bukanatanga akazi kuri benshi.
Yunzemo ko ashingiye ku bushakashatsi bukorwa mu Rwanda bugaragaza ko segiteri y’ubuhinzi n’ubworozi batagira uruhare mu bibakorerwa.
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko mbere yayo batari bazi ko bagomba kugira uruhare mu igenamigambi.
Mukamuganga Providence wo mu murenge wa Busasamana yavuze ko “mbere y’aya mahugurwa ntabwo twari dusobanukiwe ko tugomba kugira uruhare mu igenamigambi, kandi imihigo yakorwaga n’abayobozi umuturage nta ruhare abigizemo.”
“Ubu tugiye kujya kuganiriza bagenzi bacu bumve ko ibitekerezo byabo bikenewe mu igenamigambi.”
Uyu mushinga wa Transparency International watewe inkunga na CCOIB, ukaba ukorera mu turere twa Rubavu, Burera na Kamonyi ukaba uzamara imyaka 3.


