Rubavu: Barasaba gufungurirwa isoko ry’amatungo ryafunzwe rikabateza inzara

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bacuruza inka mu isoko ry’amatungo mu murenge wa Kanzenze ho mu karere ka Rubavu baravuga ko bahangayikishijwe no kuba isoko bacururizagamo ryarafunzwe muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ubuzima bukaba bwarahagaze kuko ari ho bakuraga amafaranga yo kubatunga.

Aba bacuruzi bavuga ko iri soko ryafunzwe kuwa Mbere w’icyumweru cyashize ubu bakaba bari kubura ikibatunga bagasaba Leta kureba uburyo yabagoboka kuko n’ubwo bagomba kwirinda ariko bakeneye n’ikibatunga.

Umwe muri aba bacuruzi bo muri iri soko akaba n’umworozi utuye mu kagari ka Nyamikongo umudugudu wa Kivugiza utashatse ko amazina ye amenyekana yabwiye Bwiza.com ko bifuza ko bafungurirwa iri soko kuko ryabateje inzara bityo babone icyo bahahisha.

Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu avuga ko abaturage bakwiye kumenya ko ingamba ziri gufatwa ku neza yabo.Yagize ati “Ingamba zirareba Abanyarwanda bose ubwo ab’amikoro make inzego za Leta zifatanyije n’abikorera ahazagaragara ikibazo tuzafatanya twese turebe uko tubafasha.”

Yakomeje avuga ko amasoko acuruza amatungo agamije kubaga atafunze kuko amabwiriza yemerera abacuruza ibyo kurya gukomeza ariko ko ribaye ari isoko rikora ubucuruzi bwo kugura amatungo asubizwa ryafungwa.Ku kijyanye n’iri soko ho yavuze ko ibyo kurifunga atabizi ariko n’ubundi ryari risanzwe rirema rimwe mu cyumweru bityo ko nta kibazo gikomeye cyatuma ubuzima bw’abarikoreshaga buhagarara kuko ryafunzwe.

Yakomeje avuga ko amasoko y’inka n’ibizikomokaho atigegeze afungwa ubu zikiri gucuruzwa hakurikijwe amabwiriza yatanzwe ahubwo wenda icyagabanutse ni abakiriya bitewe n’uko urujya n’uruza rwahagaze.

Amabwiriza yatanzwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku ngamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19 avuga ko amasoko yose agomba gufungwa usibye acuruza ibyo kurya ndetse ko ibikorwa byose bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bikomeza nk’uko bisanzwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *