Rubavu: Gitifu w’akagari yatawe muri yombi akekwaho kwakira ruswa ya Frw 10,000

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Rubavu, rutangaza ko rwataye muri yombi Umunyambaganga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikombe mu Murenge wa Rubavu, Sentwari David akekwaho kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi icumi.

Itabwa muri yombi rya Gitifu Sentwari rayabaye ku mugoroba wo kuwa 23 Mata, akaba akurikiranweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke ayihawe n’umuturage wubakaga urupangu rw’inzu nta ruhushya.

Aya makuru yaguye mu gutwi kwa RIB ubwo umuturage witwa Mugwaneza Justine w’imyaka 28 yahamagaye uru rwego arubwira ko a yatswe amafaranga, angana n’bihumbi 25, yakirwa n’umuyobozi w’Umudgudu wa Rebero witwa Gasore Viateur.

Gitifu Sentwari yabwiye uyu muturage ko agomba gutanga andi mafaranga ibihumbi 15 bitaba ibyo “Agakuraho ibyo yubatse byose.”

RIB itangaza ko kuva icyo gihe yakomeje kujya amwandikira ubutumwa bugufi, amusaba kurangiza ibyo bavuganye yakwanga agasenyerwa.

Uyu muturage yabaye amuhaye amafaranga ibihumbi bitanu, bemeranya ko andi aza kuyamuha. Gitifu yahamgagawe n’uyu muturage amubwira ko ashaka kumuha ayasigaye, undi amubwira ko yayajyana ku mu ejenti (agent) wa MoMo witwa Ahishakiye Jeanne.

RIB yacungiraga hafi aho yahise ifata uyu mu ejenti imubaza uwo yoherereje amafaranga nyuma bigaragara ko yihererejwe Gitifu Sentwari. Uyu mu ejenti avuga ko asanzwe yoherereza gitifu Sentwari amafaranga bavuga ko ari we ubohereje.

Iperereza ryatangiye kugira ngo ukekwa agezwe imbere y’ubutabera

Bwiza.com yagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza ntibyakunda. Ubutumwa bugufi yamwandikiye ntiyari yakabusubije ubwo iyi nkuru yasohokaga.

Ingingo ya 4 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibihano bivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rubavu: Gitifu w’akagari yatawe muri yombi akekwaho kwakira ruswa ya Frw 10,000
    Ahh!!! Ndikubona bitoroshye ubwose yaba arumuyobozikoko byaba bibabaje , aribyo koko bamuhane ntabandi barebereho.

  2. Rubavu: Gitifu w’akagari yatawe muri yombi akekwaho kwakira ruswa ya Frw 10,000
    Ahh!!! Ndikubona bitoroshye ubwose yaba arumuyobozikoko byaba bibabaje , aribyo koko bamuhane ntabandi barebereho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *