Rubavu: Hatashywe ibikorwaremezo byavuguruwe byari byubatswe mu myaka 30 ishize

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Ernest Nsabimana na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, batashye ku mugaragaro ibikorwaremezo byubatswe mu mushinga wo kongerera imbaraga imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu Karere ka Rubavu.

Uyu mushinga watewe inkunga n’u Bubiligi, wavuguruye imiyoboro yahubatswe mu myaka irenga 30 ishize, yongererwa ubushobozi buva ku kigero cya kilovolute (kV) 6,6 bugera kuri kilovolute 30.

Ibi byagezweho nyuma yo kubaka za kabine 20 ndetse zose zishyirwamo imashini ziringaniza ikigero cy’amashanyarazi.

Hanubatswe kandi ibilometero 14 by’imiyoboro iringaniye n’ibilometero 34.7 by’imiyoboro mito.

Binyuze muri uyu mushinga hanashyizweho amatara yo ku mihanda ku bilometero 7.2 mu Murenge wa Gisenyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *