Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashumbushije umuturage wo mu murenge wa Rugerero witwa Niyonsaba Vestine, nyuma yo guhabwa inka muri gahunda ya Girinka bikarangira yibwe.
Muri 2015 ni bwo Niyonsaba yibwe inka yari yarahawe muri gahunda ya Girinka muri 2012, nyuma iza gufatirwa mu gikuyu cy’umusirikare ufite ipeti rya Colonel wa RDF giherereye mu murenge wa Rugerero.
Uyu musirikare mu kiganiro yigeze guha BWIZA yavuze ko ibyo kuba iriya nka yarafatiwe mu gikumba cye nyuma yo kuyigura ari byo, gusa ashimangira ko ikibazo cyijyanye na yo atakikirimo.
Ati: “Inka naziguze ari inka eshanu Nzigura na Nkundabandi Charles. Tumaze kuzigura haje umukecuru [Niyonsaba] aravuga ngo inka ni iye, iby’amahire yasanze mpari ntabwo yasanze ntahari.”
Icyo gihe ngo yabwiye Niyonsaba ko inka yitaga iye yayiguze ndetse n’uwo yayiguze akaba ahari, biba ngombwa ko amumugaragariza imbere y’ubuyobozi bw’akagari ka Rugerero.
Nyuma yo kugera mu butabera byabaye ngombwa ko umusirikare asabwa kuva muri dosiye y’iriya nka, asubizwa amafaranga yari yarayiguze [Frw 750,000] dosiye yayo ayivamo burundu.
Uyu mu-Colonel yabwiye iki gitangazamakuru ati: “Sinigeze mburana, ntabwo nigeze mburana n’uriya mudamu. Inka niba yaramaze igihe kinini iwanjye ni nk’icyumweru kimwe.”
Inkuru bijyanye: https://www.bwiza.com/?Col-Ntabana-yasobanuye-iby-inka-yibwe-igafatirwa-mu-gikuyu-cye
Iyi nka kandi yanavuzwemo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin, muri Nyakanga umwaka ushize wahagaritswe ku mirimo by’agateganyo n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ashinjwa gutanga amakuru atari yo, yaganishije Niyonsaba ku gutsindwa urubanza bigatuma atakaza inka ye.
Inkuru bijyanye: https://bwiza.com/?Rubavu-Gitifu-w-umurenge-yahagaritswe-azira-kuvutsa-umuturage-inka-ye-mu
Gitifu Nkurunziza kuri ubu yagaruwe mu mirimo nyuma y’uko ibihano yari yarahawe birangiye.
Amakuru BWIZA yamenye ni uko ubwo Nkurunziza yahagarikwaga, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwafashije Niyonsaba kujurira gusa nanone bikarangira atsinzwe.
Ejo ku wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare ni bwo ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kongera gushumbusha uriya muturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacific, yavuze ko bashumbushije Niyonsaba mu rwego rwo kumwihanganisha.
Ati: “Twe nk’ubuyobozi bw’akarere n’ubundi twari tubifite muri gahunda ko tuzamushumbusha; kandi na we yari abizi twari twarabimubwiye mu rwego rwo kumwihanganisha no kumukomeza, ariko no kwirinda ko uwo muco ucika wo kuzimya igicaniro mu rugo rw’iwe.”
Uwashumbushijwe yavuze ko ibyo yakorewe byamurenze, avuga ko ‘ari surprise idasanzwe’.
Yunzemo ati: “Imana ikora ibitangaza umuntu agatangara, ndashima Imana rwose kuko ibirori byanjye byagenze neza…nishimye nizeye ko uwiteka wongeye kunshumbusha azanandindira.”
Yavuze ko iriya nka ari impozamarira, nyuma y’akarengane kagaragarira buri wese yari yarakorewe.

4 Responses
Rubavu: Niyonsaba wibwe inka yavuzwemo Col muri RDF ikanahanisha Gitifu yashumbushijwe
Ni byiza rwose yashumbushijwe.arikose iyo yibwe ko yagaragaye yo kuki atayihawe bikarinda bisaba gutwara amafaranga ya leta bamushumbusha?