Umugabo witwa Kagirima ukomoka mu Bigogwe ho mu karere ka Nyabihu, yaterewe icyuma n’abantu bataramenyekana mu murenge wa Kanzenze ho mu karere ka Rubavu, aho yari yagiye gucyura umugore bivugwa ko ari mushiki we wo kwa se wabo.
Byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanzenze ndetse n’ubw’akagari ka Nyamikongi uriya mugore atuyemo.
Nshimiyimana ThĂ©ogène uyobora akagari ka Nyamikongi, yasobanuriye BWIZA ko Kagirima amaze igihe acyuye uriya mushiki we wo kwa se wabo, gusa akaba yarategetswe n’abana b’umugore kudasubira kujya gucyura nyina bijyanye n’uko bamaze kuba bakuru.
Ngo iyo abo bana badahari ni bwo uriya mugabo ajya gucyura uwo mugore bivugwa ko babyaranye abana babiri agahabwa ikaze, baba bahari akangirwa kwinjira.
Mu ijoro ryakeye ubwo yajyagayo yasanze baryamye akomanze banga kumufungira, biba ngombwa ko aryama mu gikoni ari na ho abagizi ba nabi bamusanze bakamutera ibyuma.
Gitifu Nshimiyimana yabyemeje agira ati: “Uwo mugore bafitanye isano, mbese ni nka mushiki we. Yaje nijoro bwije, umugore ntiyamwemerera mu nzu kubera ko afite umukobwa mukuru. Yinjiramo umukobwa adahari, iyo ahari ntiyinjiramo. Nijoro yaje rero umugore yanga kumukingurira, ikigaragara ashobora kuba yari yanasinze. Yanze kumukingurira yagiye kwiryamira mu gikoni, aryamye rero abantu baraza bamitera icyuma mu musaya.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanzenze bwabajijwe niba bwaba bwamenye abakekwaho gutera uriya mugabo icyuma, buvuga ko ntawe burabasha kumenya ngo kuko bwari bwije cyane, gusa bushimangira ko hagikorwa iperereza.
Uwateye icyuma agakomeretswa yahise ajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Kabari aho ari gukurikiranirwa n’abaganga.
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu tumaze iminsi tuvugwamo ubugizi bwa nabi cyane. Urugero rwa hafi ni mu Murenge wa Nyakiriba uhana imbibi n’uwa Kanzenze, aho mu cyumweru gishize abaturage babiri batangaje ko bafite ubwoba bw’uko bazicwa bazira abo baribo, nyuma y’uko bari bamaze igihe baterwa n’ibisambo byanabazw ihene ebyiri z’umwe muri abo baturage, nyuma y’igihe yibwe Inka eshatu n’inyana imwe.


