Abaturage bo mu Mirenge ya Kinazi, Mbuye na Ntongwe mu Karere ka Ruhango bavuga ko bakoresha imirimo yose ikenere amazi y’ibirohwa, afite ibara rya kaki. Ubusanzwe amazi meza nta bara agira, ariko aba baturage babwiye TV 1 ko uretse no kuba aya mazi ari mabi yikidendezi cyitwa Akabebya, bayavoma baturutse kure, atari ukuyakunda ahubwo ko nta yandi bagira. Umwe muri bo ati ” Aba mazi aba asa n’urwagwa rwa Musange, muri iki gihe cy’imvura, asa n’urwagwa rurimo urubetezi.” Undi ati ” Ni aya tunywa, aya yo mu mugenda, ni yo tunywa, ni yo dufurisha, ni yo dutekesha, ni ikibazo.” Mugenzi wabo yunzemo ko ” Ushobora kwaka umuturage inzoga kandi ari aya mazi ari mu ijerekani y’umweru.” ” Nta yandi mazi dufite, ni aya y’Akabebya tunywa.” Aba baturage bavuga ko hari n’abavoma mu Karere ka Karongi,amazi ya robine ndetse ko hari n’abana bagwa mu ruzi bagerageza gushaka amazi. Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Valens Habarurema avuga ko iki kibazo kiriho mu Karere kuko amazi ari ku kigero cya 37%. Yemeza ko hari imishinga yo kugeza amazi meza ku baturage ku kigero cya 60%. Ati ” Hari umuyoboro w’amazi uzava i Muhanga uza mu Mayaga, hari n’undi uzava mu gice cya Gitwe ugakomeza mu Byimana. Tuzanavugurura indi mirongo y’amazi yashaje.” Akarere ka Ruhango ni kamwe mu turere turimo igice cy’amayaga, ingingo ituma hari abaturage batagira amazi meza.


