Ruhango: Umusore yakubise nyina ifuni aramwica

Sangiza iyi nkuru

Umusore utatangajwe amazina wo mu Murenge wa Kabagari, mu Karere ka Ruhango, afunzwe akekwaho kwica nyina akoresheje ifuni ku bw’amakimbirane yo mu muryango.

Akarere ka Ruhango kemeje aya makuru, kihanganisha umuryango wabuze umubyeyi.

Kagize kati ” Umuryango ukomeze kwihangana no gukomera. Umusore wakomerekeje nyina bigatera urupfu yarafashwe, arimo gukurikiranwa. Hazanasuzumwa niba koko adafite uburwayi bwo mu mutwe nk’uko bivugwa.”

Kakomeje gasaba abaturage bose kwirinda ibyaha, gukumira icyaha kitaraba, no gutangira amakuru ku gihe, bayageza aho agomba kugezwa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *